Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Kenya yegukanye amasiganwa y’amaguru mu mikino ya gisirikare   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 August 2016

 
 

Abakinnyi bakomoka muri Kenya begukanye imidali mu gusiganwa ku maguru “Cross Country” mu mikino ya gisirikare y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Umunsi wa kabiri w’imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni yo yihariye imidali mu gusiganwa ku maguru “Cross Country” mu gusiganwa ibilometero 10 mu bagabo n’abagore.

Mu bagabo, Emanuel Kipsang ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 27, amasegonda 15 n’ibice 68, yakurikiwe na Flankrin wakoresheje iminota 27, amasegonda 16 n’ibice 10 naho Stephen Arita na we wo muri Kenya aba uwa 3 akoresheje iminota 27, amasegonda 17 n’ibice 15.

JPEG - 204.6 kb
Abakinnyi bo muri Kenya mu bagabo n’abagore ubwo bari bamaze kwegukana imidali

Umunyarwnada waje hafi ni Nzirorera Joseph wabaye uwa 8 aho yakoresheje iminota 28 n’amasegonga 20.

Mu bagore, abanyakenya ni bo begukanye imidali aho uwitwa Sheila yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 31, amasegonda 17 n’ibice 18 yakurikiwe na Joyceline Chepkosgei wakoresheje iminota 31, amasegonda 17 n’ibice 98 naho uwa 3 aba Judy Chemutai wakoresheje iminota 31, amasegonda 31 n’ibice 38.

Umukinnyi w’u Rwanda waje hafi ni Iranzi Celine wabaye uwa 12 akaba yarakoresheje iminota 33, amasegonda 13 n’ibice 32.

Uyu munsi imikino irakomeza

Uyu munsi taliki 10 Kanama 2016, imikino irakomeza aho mu mupira w’amaguru Uganda iza gukina na Tanzania kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (17h30).

Muri Basketball Uganda irakina na Kenya (15h30) naho u Rwanda rukine na Tanzania (1730), imikino irabera kuri Sitade Nto Amahoro i Remera.

Muri Handball, Uganda irakina na Kenya (08h00) naho u Rwanda rukine na Tanzania (10h30), imikino irabera kuri Sitade Amahoro.

Muri Netball Tanzania irakina na Uganda (14h00), u Rwanda rukine na Kenya (16h00), imikino irabera kuri Sitade Amahoro.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.