Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza wa Pepiniere   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 5 months ago

 
 

Ikipe ya Pepiniere yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere yemeje ko Kayiranga Baptiste ayitoza nk’umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka 3 akaba ariko yemerewe kugenda igihe cyose abishaka.

Kayiranga ntiyigeze asabwa igikombe ahubwo ahabwa inshingano zo kuzafasha impano z’abana bakiri bato basanzwe bari muri iyi kipe nk’uko Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w’iyi kipe abitangaza.

Ati“Twebe twamuhaye imyaka itatu mu masezerano afunguye, akaba yemerewe kugenda igihe cyose. Inshingano ze ni ukuzamura abana nk’uko ari bo dusanzwe twubakiyeho. Ni umutoza umenyereye ibyo kuzamura abana kandi natwe dukoresha abana”.

JPEG - 311.8 kb
Kayiranga Baptiste wagizwe umutoza wa Pepiniere izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka

Ku bijyanye n’batoza bazamuye iyi kipe mu cyiciro cya mbere, Munyankumburwa yatangaje ko bazungiriza Kayiranga niba babishaka cyane ko bajya kumuzana bari bababwiye ko hari byinshi bazamwigiraho.

Kayiranga yamenyekanye nk’umutoza ufite ubuhanga mu kuzamura abana, binagaragazwa nk’umwe mu bubatse ikipe ya Rayon Sports ubwo yaguraga abakinnyi 7 bari bavuye mu Isonga FC muri Nyakanga 2014. Yabaye kandi n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Kayiranga yanatoje ikipe ya Kiyovu na Mukura.

Mbere yo kwerekeza muri Pepiniere byari byavuzwe ko ari mu biganiro n’ikipe ya Kirehe FC nayo izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.