Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Kanyankore, uvuga aziga, ntahakana ko ashobora gusimbura Kanfir muri APR FC   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 July 2016

 
 

Umutoza Kanyankore Gilbert yemeye ko hashize amezi atatu avuganye na Kalisa Adolphe “Camarade”, umunyamabanga mukuru wa APR FC kugira ngo aze kungiriza Khanfir warimo usoza amasezerano ye.

Ibi Kanyankore yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya kibanze ku makuru avugwa ko yamaze kugirana ibiganiro by’ibanze na APR FC kugira ngo azayerekezemo aho azaba yungirijwe na Rwasamanzi Yves watozaga Kiyovu.

Kanyankore umaze amezi arindwi nta kazi kuva yasezera muri Vitalo FC taliki 01 Mutarama 2016, yatangiye yemeza ko hari amakipe menshi baganiriye ariko ntiyayerekezamo kuko yari agifite abatoza bari bagikomeje akazi.

Ati " Kuva ndaha naganiriye n’Abaperezida benshi bo mu makipe menshi. Ariko ntawashobora kuvuga ngo ngwino tukiri muri shampiyona".

JPEG - 129.8 kb
Kanyankore Gilbert Yaounde wemeza ko yigeze kuvugana na APR FC

Yakomeje avuga ko muri icyo gihe itangazamakuru ryo mu Rwanda ryakomeje kujya rivuga ko yasinyiye amakipe atandukanye kandi ritanamubajije.

Kayankore avuga ko bamaze kumuha amakipe 10, ati “ Ngaho ngo nasinye muri Mukura , Police FC, APR FC, kandi ndahari ko nta mipira njya nsiba sinzi impamvu batanyegera ngo bambaze. Nzatangaza ko nabonye ikipe umunsi namaze gushyira umukono ku masezerano".

Nyuma y’uko shampiyona irangiye Kanyankore yavuze ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri azaba yamaze kubona ikipe mu zo bari bavuganye.

Ati ’’Ubu ngiye gutangira kureba uwo twavugana utanga uburyo bwiza bwo gukora kuko ndi umukozi urambye mu kazi ntabwo napfa kujya mu ikipe iyo ari yo yose. Ni ukureba ahantu hanshimishije nkareba aho najya. Nta masezerano ndasinya mu ikipe iyo ari yo yose".

Imvaho Nshya yashatse kumenya niba APR FC iri mu makipe bari kuvugana, maze Kanyankore yemera ko bari kugirana ibiganiro cyane ko byatangiye kera ubwo yasabwaga n’umunyamabanga mukuru wayo kuza kuba umutoza wungirije Nizar Khanfir mu mezi atatu ashize.

Ati “APR FC ishobora kuba irimo kuko nigeze kuganira na Camarade, hashize nk’amezi atatu ambaza ati wakorana n’umuzungu, ndamubwira nti ndaho nta kazi ngira nshobora gukorana nawe nta kibazo, naho byarangiriye nta bindi turageraho’’.

Kanyankore yamenyekanye mu makipe yo mu Rwanda nka Les Citadins, Kiyovu Sports na Rayon Sports.

 

Comments

 
 
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.