Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Kagere na Tuyisenge bagaruriye Gor Mahia icyizere cyo gutwara shampiyona   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 3 months ago

 
 

Meddy Kagere na Tuyisenge Jacques ba rutahizamu b’Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu intsinzi y’ikipe ya Gor Mahia yaraye itsinze AFC Leopards ibitego 2-0 mu mukino w’abakeba uzwi mu gihugu cya Kenya nka ’Mashemeji Derby’’ waberaga kuri Nyayo National Stadium.

Kagere ni we wafunguye amazamu ku munota wa 67 kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Jacques Tuyisenge mu rubuga rw’amahina, Gor Mahia ishimangira intsinzi ku gitego cya Enock Agwanda ku munota 81.

JPEG - 346.9 kb
Abakinnyi b’ikipe ya Gor Mahia bishimira igitego

Tuyisenge yaje guhusha ikindi gitego cyari cyabazwe ubwo yakubitaga umutambiko ku munota wa 89 mu mukino bigaragara ko yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego.

Iyi ntsinzi ije mu gihe Tusker ya mbere n’amanota 52, yari yanganyije na Nairobi 1-1 Stars ku wa Gatandatu mu mujyi wa Nakuru.

Gor Mahia ya kabiri n’amanota 48 irasabwa gutsinda Tusker ya mbere mu mukino bafitanye, igategereza ko hari ahandi yatakariza inota rimwe mu mikino ine isigaye muri shampiyona ya Kenya.

 

Comments

 
 
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.