Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Kagere yasubiye muri Gor Mahia ariko ntarasinya amasezerano   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Kagere Meddie waciye mu makipe atandukanye mu Rwanda, kuva uyu mwaka w’imikino watangira nta kipe yari afite nyuma y’aho yari yananiwe kuvugana na Gor Mahia yo muri Kenya yakiniraga umwaka ushize.

Uyu rutahizamu wanakiniye ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, nyuma y’iminsi yari amaze mu Rwanda ubu yasubiye muri Kenya aho yagiye kuganira na Gor Mahia ngo abe yakongera kuyikinira.

Kagere yatangarije Imvaho Nshya ko ari muri iyi kipe ariko atarasinya amasezerano gusa ko isaha n’isaha yasinya kuko hari ibyo akirimo kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

JPEG - 134.2 kb
Kagere Meddie yiteguye gusinya amasezerano isaha ku isaha

Kagere wafashije Gor Mahia kwegukana shampiyona y’umwaka ushize idatsinzwe n’umukino n’umwe aramutse yumvikanye na Gor Mahia yatangirana nayo mu mikino ya shampiyona yo kwishyura izatangira taliki 2 Nyakanga 2016.

Nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona, ikipe ya Gor Mahia iri ku mwanya wa 4 n’amanota 26 naho Tusker ni yo ya mbere n’amanota 29.

Iyi kipe imaze kubura Kagere na Olunga, yaguze Tuyisenge imukuye muri Police FC mu Rwanda akaba yaranabyitwayemo neza kuko n’ubwo yagiye afite imvune aho yatangiye gukinira ubu ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi kipe aho afite 6.

Ubusatirizi bwa Tuyisenge na Kagere bushobora kwibutsa abakunzi ba Gor Mahia uko umwaka ushize byari bimeze Kagere akinana na Olunga aho bose basoje bari mu bakinnyi 4 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona.

Uretse Gor Mahia Kagere Meddie agiye gusubiramo, yakiniye amakipe tandukanye arimo Mbale Heroes FC (Uganda), Atraco FC, Kiyovu, Mukura, Police FC, Rayon Sports (Rwanda), Zarzis (Tunizia) na FK Tiranna yo muri Albania. Kuva muri 2013 yakiniye Amavubi ari ko aza kwamburwa ubwenegihugu kuko yavukiye muri Uganda.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.