Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 1 month ago

 
 

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC wanabaye umukinnyi w’ikirangirire w’iyi kipe, Jimmy Mulisa aratangaza ko yiteguye guha ubumenyi akanavugana n’abantu baziranye mu rwego rwo gufasha abakinnyi ba APR FC kubona amakipe yo hanze.

Ibi yabitangaje nyuma yo gukoresha imyitozo ya kabiri kuva yagirwa umutoza wa APR FC, iyi ikaba ari nayo ya nyuma yo kwitegura umukino wa Etincelles uza kuba kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Ukuboza 2016.

Mulisa ugiye gutoza umukino we wa mbere nk’umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko intego ye nyamukuru ari ukumvisha abakinnyi be ko bashoboye muri uru rugendo rwo gutwara igikombe. Ati "Hari ibintu byinshi ngiye kubafasha, umupira ni mu mutwe, iyo hari intego ushaka kugeraho bigusaba gukora.Nka ba rutahizamu, nk’ikipe yose nzagerageza ndebe uko nabafasha bazamure urwego rwabo byashoboka bakajya hanze."

Mulisa akomeza agira ati "Ikindi cyiza ni uko ngiye kubatoza nzi icyo bisaba kujya hanze, hari n’abantu tuvugana. Mbonye umeze neza nababwira kuko mbambwiye ko ari umukinnyi mwiza baranyumva. Bisaba ko nanjye mba naramuteguye."

JPEG - 526.3 kb
Jimmy Mulisa, ubwo yakoreshaga imyitozo ye ya mbere mu ikipe ya APR FC

Mulisa ariko yabaye nk’unenga abakinnyi bo mu Rwanda, umuco wo kwiyumvisha ko badashoboye. Ati "Abakinnyi bacu barashoboye ariko baritinya ugasanga umuntu afite ubuhanga runaka ntabigaragaze. Nzagerageza kubibakuramo."

Biravugwa ko Jimmy Mulisa yahawe amasezerano y’umwaka muri APR FC akazungirizwa na Rwasamanzi Yves warusanzwe atoza iyi kipe gusa we avuga ko yumvikanye n’ubuyobozi bwa APR FC ariko atarasinye amasezerano. Ati "Nzayasinya vuba aha n’ibirimo muzabimenya."

Mulisa agiye gukina na Etincelles FC adafite Sekamana Maxime na Itangishaka Blaise bavunitse. APR FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 8 aho irushwa na mukeba Rayon Sports ya mbere amanota 8, APR FC ariko ikagira imikino ibiri y’ibirarane.

Uyu munsi
APR FC-Etincelles FC (Nyamirambo-15h30)

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.