Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Iranzi na bagenzi be berekeje muri Slovakia   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 July 2016

 
 

Iranzi Jean Claude wakiniraga APR FC, Kalisa Rachid wa Police FC na Fitina Ombalenga wa Kiyovu Sports bahagurutse ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kigali, ejo hashize taliki 22 Nyakanga 2016 i saa cyenda z’igicamunsi berekeje muri Slovakia.

Aba basore babanje kunyura Addis Abbeba muri Ethiopia na Dubai muri Aziya aho bagiye mu ikipe Mfk Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu batari kumwe na mugenzi wabo Rwatubyaye Abdoul, wagize ikibazo cyo kutabona Visa nyuma yo gutoroka ubwo yitabiraga imikino ya Francophonie yabereye mu Bufaransa mu 2013.

Umuyobozi w’ikipe ya Mfk Topvar Topolcany, Abdelaziz Benaoudia yavuze ko Rwatubyaye azasanga bagenzi be mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri cyane ko ibyo gutoroka yabikoze akiri umwana muto uri munsi y’imyaka 18, anemeza ko ari ikibazo bari gukurikirana babifashijwemo n’Ambassade ya Slovakia.

JPEG - 329.5 kb
Iranzi Jean Claude , umwe mu bakinnyi berekeje muri Slovakia

Benaoudia yijeje abanyarwanda ko aba bakinnyi bazahita babona amakipe yo mu byiciro byiza, ahereye kuri Iranzi ushobora kubona ikipe yerekezamo mu gihe kitarenze amezi atatu.

Mbere yo kurira indege, mu kiganiro kihariye Iranzi Jean Claude yagiranye n’ Imvaho Nshya yayibwiye ko bagiye muri Slovakia bafite intego zo kwerekana ko mu Rwanda hari umupira wo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Turi abakinnyi ba mbere tujyanye turi bane ku mugabane wíburayi. Icyo tugiye guharanira ni ukugaragaza ko mu Rwanda hari umupira wo ku rwego rwo hejuru tunafungurire amarembo bagenzi bacu. Kubikora ni ukugaragaza ko twe turi abakinnyi bashoboye, tukigaragaza tukerekana ko tuvuye mu gihugu gifite umupira.”

Abdelaziz Benaoudia yemeje buri mukinnyi azagenerwa imodoka yo kugendamo, inzu yo guturamo n’umushahara uhera ku mafaranga miliyoni ebyiri y’u Rwanda n’amasezerano y’imyaka ibiri.

Biteganyijwe ko bazatangira gukina imikino ya shampiyona ya Slovakia taliki 06 Kanama 2016.

 

Comments

 
 
Marines FC na Kiyovu zicunze nabi zaherekeza Pepiniere mu cyiciro cya kabiri
Marines FC na Kiyovu zicunze nabi zaherekeza Pepiniere mu cyiciro cya kabiri

Shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2016-2017 isigaje imikino 8 ihwanye n’amanota 24 ku makipe yose. Rayon Sports ni yo ikomeje kuyobora urutonde ndetse irahabwa amahirwe menshi yo gutwara igikombe (...)

APR FC yongeye kubona amanota atatu
APR FC yongeye kubona amanota atatu

Ikipe ya APR FC yitwaye neza ku mukino w’umunsi wa 22 itsinda ikipe Etincelles FC ibitego 2-0 bya Bigirimana Issa na Nsabimana Aimable ikomeza gufata umwanya wa kabiri n’amanota 44 inyuma ya (...)

Abakinnyi 10 ba mbere batsinze ibitego byinshi mu bihugu bakomokamo
Abakinnyi 10 ba mbere batsinze ibitego byinshi mu bihugu bakomokamo

Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal yinjiye mu rutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu ku wa Kabiri w’icyumweru gishize taliki 28 (...)

Guhura na APR FC  iri mu bihe bibi ni ikibazo – Umutoza wa Etincelles FC
Guhura na APR FC iri mu bihe bibi ni ikibazo – Umutoza wa Etincelles FC

Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC, Ruremesha Emmanuel aravuga ko gukina na APR FC iri mu bihe bibi ari ikibazo gikomeye. Ibi arabitangaza mbere yo kwakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa (...)

Dusigaje byibura gutsinda imikino itandatu tugatwara igikombe-Masudi
Dusigaje byibura gutsinda imikino itandatu tugatwara igikombe-Masudi

Nyuma gutsinda Sunrise FC mu mukino w’ikirarane ibitego 3-1, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 52 ishyiraho ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayp na APR FC iri ku (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.