Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Imishinga y’umunyamabanga mukuru wa Mukura VS w’imyaka 24   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 October 2016

 
 

Byabaye nk’igitangaza kumva ko Niyobuhungiro Fidele umusore w’ingaragaragu w’imyaka 24, agizwe umunyamabanga mukuru w’ikipe nka Mukura VS y’i Huye nyuma y’inteko rusange y’iyi kipe yo ku italiki 09 Ukwakira 2016.

Impamvu nyamukuru yatumye abantu basa n’abatunguwe ni uko Niyobuhungiro, umushomeri ukiva ku ishuri; yiyemeje gusimbura Sheikh Habimana Hamdan, umwe mu bagabo bihagazeho mu mujyi wa Huye; waranzwe no kuba hafi abakinnyi ba Mukura mu mubano udasanzwe cyane ko yabakemuriraga ibibazo rimwe na rimwe yikoze ku mufuka, ubundi akanabakira muri hoteli batsinze.

Ikindi gisa n’igitangaje ni ukubona umusore utaragira ubunararibonye mu mupira cyangwa ngo agire amafaranga, yiyemeza kujya mu bibazo bya Mukura VS yari imaze gusa n’icikamo ibice biturutse ku kutumvikana mu buyobozi.

JPEG - 169.8 kb
Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura VS

Aganira n’Imvaho Nshya, Niyobuhungiro yagize ati ’’Niyamamamaje kubera urukundo mfitiye Mukura VS, ubushobozi n’ishyaka niyumvagamo. Zari inzozi kuri njye, ngeze mu nteko rusange ndiyamamaza, barantora.’’

Niyobuhungiro ugomba gukorana n’abagabo bamubyaye nka Visi Prezida Nayandi w’imyaka 56, ahakana ko hari abantu bazajya bamukoreramo bitwaje ko bamurusha imyaka, gusa akemeza ko azagerageza kujya inama nabo.
Ati ’’Imyaka si ikibazo. Kuko nk’uko twese tubizi hari abantu benshi muri iki gihugu bakoze ibikorwa bikomeye bari muri iki kigero. Nanjye rero imyaka si cyo kibazo’’

Mfite ikuruta amafaranga

Nyuma yo gutorwa, Niyobuhungiro yabwiye abanyamakuru ko yiyemeje kuza muri iyi kipe kuyitangira atitaye ku by’uko nta mafaranga menshi afite

Umushinga w’ingenzi azageza kuri Mukura

Mu bitekerezo bye, Niyobuhungiro avuga ko yifuza kuzakora ibishoboka kugira ngo hafungurwe iduka ricuruza imyenda ya Mukura VS ku buryo abafana b’iyi kipe bazajya bayibona biboroheye.

Ati ’’Ntekereza ko nko kuri Stade Huye, hari iduka rya Mukura VS, kuko abenshi mu bafana murahura bati imyenda nayikurahe? Turifuza rero kujya dukora iyo myenda isa n’iy’abakinnyi.’’

Anavuga ko yiyemeje kwita ku bikorwa byo kwamamaza iyi kipe, byinyuze mu kumenyekanisha amakuru yayo, ibyo bikazongera uburyo abantu bayikunda.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.