Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Imikino y’igikombe cy’Amahoro igeze muri 1/4   

  Yanditswe na BUGINGO Fidele
 June 2016

 
 

Uyu munsi taliki 25 Kamena 2016 harakinwa imikino y’igikombe cy’Amahoro igeze muri ¼ cy’irangiza.

Mu mikino iza kuba ikipe y’Amagaju FC yasezereye Police FC muri 1/8 ari nayo ifite iki gikombe irakina na AS Kigali, umukino uza kubera i Muhanga.

Ikipe y’Amagaju FC irakina uyu mukino idafite umutoza wayo mukuru Bizimana Abdou bita Bekeni wasezeye muri iyi kipe ndetse akanasesa amasezerano yari yaramaze gusinya y’imyaka ibiri kuko ngo iyi kipe hari ibyo itubahiriza.

JPEG - 364.6 kb
Ikipe y’Amagaju FC irakina na AS Kigali idafite umutoza wayo mukuru Bekeni

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Marines FC muri 1/8 irakina na Gicumbi FC iherutse kuyitesha amanota muri shampiyona zinganya igitego 1 kuri 1. Uyu mukino urebera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (18h00).

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Juma akaba atangaza ko imikino nk’iyi yo gukuranamo iba igoye.

Ati “Gicumbi FC turibuka ko yadutesheje amanota muri shampiyona, uyu mukino rero tugomba kuwushyiramo imbaraga tukawutsinda”.

Indi mikino ya ¼ iza kuba, AS Muhanga irakina na Espoir FC naho APR FC ikine na Kiyovu. Uyu mukino wagakwiye kuba ukomeye ariko muri iyi minsi bisa nk’aho Kiyovu uretse gutsinda itabasha no kunganya na APR FC. Ibi bihita biha amahirwe menshi ikipe ya APR FC kugera muri ½ cy’irangiza.

Uko amakipe azahura muri ½

Ikipe iza kwitwara neza hagati ya AS Kigali n’Amagaju FC izahura n’iza gutsinda hagati ya Rayon Sports na Gicumbi FC naho iza gutsinda hagati ya AS Muhanga na Espoir FC izahure n’iza gutsinda hagati ya APR FC na Kiyovu.

Muri ½ hazaba imikino ibanza taliki 28 Kamena 2016 ndetse n’imikino yo kwishyura izaba taliki 01 Nyakanga 2016.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.