Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Imikino ngororamubiri: Abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza muri Tanzania   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 2 May

 
 

Abakinnyi b’ u Rwanda batahanye imidali ibiri mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 mu mikino ngoramubiri “East Africa Junior Athletics Championship 2016” ryabereye i Dar es Salaam kuva taliki ya 29 kugeza 30 Mata 2016.

Abari baserukiye u Rwanda ni abahungu batatu , Myasiro Jean Marie Vianney (10,000 m), Sugira James (1500 m) na Nkejumuto Ildephonse (800m). Mu bakobwa hari Nyirarukundo Salome (5000m), Nishimwe Beatha (1500m), Uwambajimana Jeannette (5000m) na Iribagiza Honorine (800m).

Iryo rushanwa ryari iryo ugushakisha itike ya shampiyona y’Isi mu batarengeje imyaka 20 “IAAF World Junior Athletics Championships 2016” izabera muri Pologne kuva taliki 19-24 Nyakanga 2016.

JPEG - 59.5 kb
Iribagiza Honorine (ibumoso) wegukanye umudali wa Feza akabona n’itike ya kuzitabira shampiyona y’isi mu batarengeje imyaka 20

Muri aba bakinnyi 7 bari bitabiriye, batatu bari bafite itike ni Myasiro Jean Marie Vianney usiganwa metero ibihumbi 10, Nishimwe Beatha usiganwa metero 1500 na Nyirarukundo Salome usiganwa metero ibihumbi 5.

Nyuma yo kwitwara neza muri iyi mikino, abakinnyi babiri nabo babonye itike barimo Sugira James w’imyaka 19 usiganwa metero 1500 akaba yarabaye uwa 4 akoresheje umunota 1, amasegonda 44 n’ibice muri 44, ibiha bisabwa akaba ari umunota 1 n’amasegonda 49.

Undi wabonye itike ni Iribagiza Honorine w’imyaka 17 usiganwa metero 800 wabaye uwa 2 akeguna umudali wa Feza akoresheje umunota 1 n’amasegonda 7 mu gihe ibihe bisabwa ari umunota umwe n’amasegonda 9.

Undi witwaye neza muri iri rushanwa ni Nishimwe Beatha usiganwa metero 1500 usanzwe ufite itike akaba yaregukanye umudali wa Bronze uhabwa uwabaye uwa 3 akoresheje iminota 4 n’amasegonda 18.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “FRA”, Munyandamutsa Jean Paul yishimiye umusaruro aba bana batanze avuga ko ubu uyu mwaka hari abakinnyi bagera ku 10 babonye ibihe “Minima” bibemerera kwitabira imikino mpuzamahanga.

Avuga ko ibyo bintu bitigeze bibaho mu Rwanda kuko akenshi abakinnyi bitabiraga imikino mpuzamahanga ku butumire. Akomeza avuga ko bagomba gukomeza gutegura abakinnyi kandi bafite icyizere ko bazabigeraho

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika

Felicite Rwemarika, umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda (FERWAFA) ushinzwe by’umwihariko iterambere ry’umupira w’abagore aremeza ko mu gihe cy’imyaka ibiri abanyarwanda bazaba bafite ikipe (...)

Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC
Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC

Umutoza mushya wa APR FC, Jimmy Mulisa aravuga ko nyuma yo guhabwa iyi ikipe agiye kuvugurura imikinire yayo. Ayo mavugurura Mulisa ateganya ni ayo gutuma APR FC igiye kujya ikina umupira (...)

Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego
Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 ku buryo kugeza itaratsindwa umukino n’umwe ndetse ntirinjizwa igitego mu izamu ryayo, ibintu biboneka gake muri shampiyona (...)

Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze
Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC wanabaye umukinnyi w’ikirangirire w’iyi kipe, Jimmy Mulisa aratangaza ko yiteguye guha ubumenyi akanavugana n’abantu baziranye mu rwego rwo gufasha abakinnyi ba APR (...)

Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza
Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza

Mu buzima busanzwe, buri wese agira icyo ashobora kuruta ibindi ndetse akanagira n’ikintu aba afitemo intege nke. Kwimenya bigufasha mu gufata ingamba zizagenga ubuzima bwawe. Ni nako bimeze kuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.