Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda yageze muri Mauritius   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 March 2016

 
 

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” igizwe n’abakinnyi 18 yageze muri Mauritius aho igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Mauritius mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2017.

Iyi kipe yageze muri Mauritius mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Werurwe 2016. Biteganyijwe ko izakina umukino ejo ku wa Gatandatu taliki 26 Werurwe 2016 kuri Sitade Anjalay i Belle-Vue.

Nyuma y’umukino ikipe izahita igaruka mu Rwanda yitegure umukino wo kwishyura uzaba taliki 29 Werurwe 2016.

JPEG - 381.6 kb
Abakinnyi b’Amavubi ubwo bari basoje imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Mauritius (Foto James R)

Mu bakinnyi 18 umutoza yajyanye muri Mauritius habayemo gutungurana cyane kuko hagaragayemo myugariro wa AS Kigali, Kayuma Soter ndetse na Hakizimana Muhadjiri wagiye bwa mbere mu bakinnyi 18.

Uyu mutoza akaba yari yatangaje ko mu bakinnyi 26 yari yabuze uko atoranyamo 18 kuko bose bari ku rwego rwo hejuru. Mu bakinnyi basigaye harimo Rusheshangoga Michel, Bizimana Djihad na Kwizera Olivier bakinira APR FC ubundi bari basanzwe bagaragara cyane mu ikipe y’igihugu.

Abandi basigaye ni Mazimpaka, umunyezamu wa Mukura, Habyarimana Innocent, Nshyimiyimana Imran, Usengimana Danny ba Police FC na Bayisege Emery ukinira APR FC we akaba yasigaye kuko anafite amakarita 2 y’umuhondo n’ubundi akaba atari yemerewe gukina uyu mukino.

Kugira ngo ikipe y’u Rwanda yizere kuzabona itike ya CAN 2017 ni uko igomba gutsinda iyi mikino 2 ya Mauritius ikagira amanota 9 ikaba isigaje imikino 2 harimo uwa Ghana na Mozambique.

Iramutse itsinze Mozambique yagira amanota 12 yaba ari amahirwe yo kuba yaza mu makipe yitwaye neza mu gihe Ghana yaba yazamutse ikomeje kuyobora itsinda kuko ubu ifite amanota 9 nyuma yo gutsinda Mozambique mu mukino waraye ubaye ibitego 3-1.

Mauritius yatsinzwe na Ghana ibitego 7-1 nyuma itsinda Mozambique igitego 1-0. Amavubi yatsinze Mozambique igitego 1-0, atsindwa na Ghana igitego 1-0.

 

Comments

 
 
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.