Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda irerekeza muri Mauritius   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 March 2016

 
 

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” irahaguruka i Kigali yerekeza i Port Louis muri Mauritius uyu munsi taliki 24 Werurwe 2016, igiye gukina umukino w’umunsi wa 3 mu itsinda H mu gushaka itike ya CAN 2017.

Umutoza w’Amavubi, Johnny McKinstry yatangaje ko kuva yagera mu ikipe y’igihugu ari bwo yagize ikipe nziza ku buryo no gutoranya 18 muri 26 byamugoye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo hashize taliki 23 Werurwe 2016 yagize ati “Umwuka ni mwiza mu bakinnyi, twiteguye kugenda tukazana intsinzi”.

JPEG - 185.6 kb
Umutoza McKinstry (ibumoso) na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima batangaza ko biteguye intsinzi muri Mauritius (Foto Bugingo F)

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko uyu mukino nabo bifuza kuwutsinda.

Ati “Urebye uburyo umwuka umeze mu ikipe n’inyota dufite yo gutsinda, Uwiteka nabidufashamo tukagerayo amahoro tukaramuka neza tugomba kuzazana amanota 3 kuko turayashaka”.

Ikipe y’u Rwanda irahaguruka i Kigali saa kumi n’ebyiri (18h00) mu ndege ya “RwandAir” yatanzwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha iyi kipe kuzakina ku wa Gatandatu taliki 26 Werurwe 2016 ikarara igarutse kuko igomba kuzakina umukino wo kwishyura taliki 29 Werurwe 2016. Amavubi ari ku mwanya wa 2 n’amanota 3 inganya na Mauritius naho Ghana ikaba iyoboye n’amanota 6.

McKinstry aratangaza abakinnyi 18 ajyana nyuma y’imyitozo ya nyuma uyu munsi saa yine (10h00), gusa Bayisenge ntabwo aza kuba arimo kuko afite amakarita abiri y’umuhondo akaba atemerewe gukina uyu mukino.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.