Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Taekwondo yerekeje mu Misiri   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric na BUGINGO Fidele
 May 2016

 
 

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo yaraye yerekeje i Port Said mu Misiri aho yagiye kwitabira shampiyona y’Afurika “Taekwondo African Senior Championship 2016” igiye kuba ku nshuro ya 14 kuva taliki 19-21 Gicurasi 2016.

Abakinnyi 11 bagiye guhagararira u Rwanda bari mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere kirimo abakinnyi 9 bakora imirwano “Kyrogi” naho n’icya kabiri kikaba icy’abakinnyi 3 bakora imyiyereko binyuze mu mico n’imigenzi ya Taekwondo “Poomse”.

Ikipe y’igihugu ya Kyrogi izatozwa na Bagire Allain wungirjwe na Mbonigaba Boniface. Irimo abagabo batandatu aribo Iyumva Regis (-58 kg), Nizeyimana Savio (-74 kg), Mwemezi Cedrick (-80kg) , Nduwayezu Martin (-64 kg), Munyakazi Vincent (-63kg), Twagirimana Emmanuel (-68 kg).

JPEG - 316.5 kb
Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC,Bugingo ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Taekwondo mbere yo kwerekeza mu Misiri (Foto Bugingo F)

Hari n’abakobwa batatu ari bo Mushambokazi Zura (-49kg), Uwababyeyi Delphine (-46kg) na Ndacyayisenga Aline (-63kg). Ikipe y’igihugu ya Poomse izatozwa Jeong Ji Man , igizwe na Mbonigaba Boniface, Birushya Emmanuel na Mushambokazi Zura.

Mbere yo guhaguruka berekeza mu Misiri, Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel yasabye aba bakinnyi bo bagomba kugenda bazi ikibajyanye. Akaba yababwiye ko bagomba kwitwara neza bakegukana intsinzi.

Umwe mu batoza, Mbonigaba yatangarije Imvaho Nshya ko biteguye neza. Ati “Twiteguye neza, intego ni ugutsinda. Ubu nibwo tujyanye abakinnyi benshi kandi burya iyo mufite umubare munini w’abakinnyi bituma umusaruro uboneka”. Yakomeje avuga ko bateguye ibyiciro biri bakaba bizeye ko bazabona imidali.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Iyumva Regis yatangarije Imvaho Nshya ko bagiye bashaka intsinzi .

Ati “Twariteguye intego ni umudali kandi uko mbibona muri rusanga ndumva nta kizatubuza kuwuzana”. Yakomeje avuga ko kuba abakinnyi bari mu byiciro bibiri bizabaha amahirwe yo kwegukana intsinzi. Ati “ Abakinnyi bose bafite ubunararibonye kandi barashoboye, twizeye ko tuzagukana intsinzi”.

Iyi kipe yajyanye n’umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide nawe wigeze kuba umukinnyi ndetse na Kapiteni w’ikipe y’igihugu.

Muri Werurwe ikipe y’igihugu yitabiriye imikino ya “Chairman’s Cup” i Mombasa muri Kenya mu bakinnyi 11 bari bagiyeyo bahagarariye u Rwanda 10 batahanye imidali harimo 4 ya zahabu.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.