Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ikibazo cy’izina gishobora guhagarika ivangwa rya AS Muhanga na Pepiniere   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bwa AS Muhanga yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri bwananiwe kumvikana n’ubwa Pepiniere yazamutse mu cyiciro cya mbere ku kuvanga amakipe yombi akavamo ikipe imwe yari kuzakina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona 2016-2017.

Uku kutumvikana kuraturuka ku izina rigomba guhabwa ikipe ikomatanyije cyane ko AS Muhanga itsimbarara ku izina ’’Muhanga FC’’ mu kugaragaza ko ikipe izaba ari iya karere ntikozwe ibyo kuyita ’’Muhanga Pepiniere FC’’.

Ndayisaba Damascene, umuyobozi wa AS Muhanga yabwiye Imvaho Nshya ko basa n’abarangije gufata umwanzuro wo kureka kuvanga aya makipe.

Ndayisaba yagize ati ’’Ntitwumvikanye ku izina bo bashaka ko Pepiniere bagerekaho ikindi kintu, twe tukababwira ko ari ikipe y’akarere; bumve ko nta karere kitwa Muhanga Pepiniere. Muzanarebe andi makipe y’uturere yitwa Gicumbi, Kirehe n’ayandi. Yego twese turacyabitekerezaho, ariko twe ntacyabihindura, byanze ku izina twababwiye (rya Muhanga FC), tuzabireka tujye mu cyiciro cya kabiri’’.

JPEG - 265 kb
Kuvanga Pepiniere FC na AS Muhanga bishobora kudakunda kubera izina

Ndayisaba avuga ko ibindi bikenewe by’ubuzima bw’iyi kipe byari byamaze gutegurwa. Muri byo harimo nko kuvanga ubwari ubuyobozi bw’amakipe yombi, gushyiraho amategeko mashya.

Ndayisaba anagaragaza ko niba nta gikozwe vuba uku kuvangwa kutaba.

Ati ’’Binasaba guca mu zindi nzira. Harimo kuba twakwandikira FERWAFA, Inteko rusange ikazaterana, byose bifata igihe, kandi na yo itegurwa iminsi 30 mbere y’uko iba. Ubwo se ikipe itaragura umukinnyi, yazabaho ite? Njye numva twabivamo Pepiniere igakomeza mu cyiciro cya mbere twe tukajya mu cya kabiri’’.

Imvaho Nshya yagerageje kuvugana na Munyankumburwa Jean Marie, Perezida wa Pepiniere ntiyitaba telefoni ye igendanwa.

Gusa mu cyumweru gishize, yari yavuze ko nabo badashobora kwemera ko izina rya ’’Pepiniere’’ ryibagirana.

Yagize ati ’’Icyo cyo nticyashoboka, guhindura izina burya ni ikindi, guhindura izina byo ntibishoboka. Icyo tubasaba ni uko mu byo badufasha byose batashaka ko duhindura izina”.

Igitekerezo cyo kuvanga aya makipe cyaje nyuma yo kubona ko AS Muhanga igiye mu cyiciro cya kabiri, hazamuka Pepiniere idafite ubushobozi buhagije mu gihe kugeza ubu nta muterankunga ifite.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho

Umutoza w’igihugu cya Uganda, Milutin ’Micho’ Sredojevic yemeza ko bigoye kwakira ko basezerewe ku munota wa nyuma mu mikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” irimo kubera muri Gabon. Ikipe y’igihugu (...)

Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.