2017-07-21 15:15:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Igikombe cy’Amahoro: Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-29 07:10:59

 
Share on:
 
Yasuwe:59
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Rayon Sports 1-0 Espoir FC (1-2)

Uyu munsi

APR FC-Amagaju FC (Nyamirambo-15h30)

Ikipe ya Espoir FC bwa mbere mu mateka yayo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye ikipe ya Rayon Sports yari ifite iki gikombe yegukanye umwaka ushize wa 2016.

Mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabaye ejo hashize tariki 28 Kamena 2017, Rayon Sports yasabwaga gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo ikomeze ntabwo byayikundiye kuko umukino warangiye ari igitego 1-0 cya Mutsinzi Ange yatsinze ku munota wa 17 w’umukino.

JPEG - 244 kb
Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bwa mbere mu mateka (Foto Ngabo R)

Umukino ubanza Espoir FC yari yitwaye neza itsindira Rayon Sports i Rusizi ibitego 2-0.

Espoir FC itozwa na Ndizeye Jimmy igeze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere, yasoje ku mwanya wa 8 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Iyi kipe kandi umwaka ushize wa 2016 yari yagarukiye muri ½ aho yakiniye umwanya wa 3 igatsindwa na AS Kigali igitego 1-0.
APR FC irisobanura n’Amagaju FC

Uyu munsi tariki 29 Kamena 2017 ni bwo ikipe izakina na Espoir FC umukino wa nyuma igomba kumenyekana.

Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya n’Amagaju FC i Nyagisenyi igitego 1-1 mu mukino wa ½ ubanza, umukino wo kwishyura urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice.

Uyu mukino wo kwishyura ntabwo uza kugaragaramo Yumba Kaite wari wasabiwe n’ikipe y’Amagaju FC gukurirwaho ikarita y’umutuku bavuga ko yarenganyijwe n’umusifuzi ku ikosa yakoreye rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent.

Ikipe ya APR FC ni iyo ihabwa amahirwe yo kuba yakomeza ku mukino wa nyuma ndetse ikaba yanegukana igikombe dore ko ari yo mahirwe yari isigaranye yo kuba yasohokera u Rwanda mu mikino y’Afurika.

Mu gihe APR FC yakwitwara neza ikagera ku mukino wa nyuma yazahura na Espoir FC naho Rayon Sports igakina n’Amagaju FC bahatanira uwanya wa 3 tariki 04 Nyakanga 2017.

Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro ikaba ihita ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Orange CAF Confederation Cup”.

Umwaka ushize wa 2016 igikombe cyegukanwe na Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0. APR FC iheruka iki gikombe muri 2014.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE