Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Icyo Police FC yazize mu mwaka ushize ngiye kugikosora - Umutoza Seninga   

  Yanditswe na MURENGERANTWALI DOMINIQUE
 August 2016

 
 

Umutoza mushya w’ikipe ya Police FC, Seninga Innocent yatangaje icyo abona cyatumye iyi kipe idatwara igikombe na kimwe mu mwaka ushize anaboneraho gushyira ahagaragara ishusho ya Police FC mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya, Seninga yabanje kuvuga ko amaze iminsi akora imyitozo n’abasore mu rwego rwo kumenyerana no guhuza umukino. Seninga yasobanuye ko mu minsi mike amaranye n’abakinnyi ba Police FC yaje kubona ko uwari umutoza wayo mu mwaka w’imikino 2015-2016 yabuzaga aba bakinnyi kwisanzura bikavamo kutitanga bihagije.

Seninga yagize ati “Nkurikije ibyo naganiriye na bo n’ibyo mbona umunsi ku munsi, nta bwisanzure bari bafite wabonaga bakina ariko bakinira ku gitsure cyane. Icyari cyarabuze ni ukwisanzura. Ariko ubu barishimye, urabona ko bashaka gukora kugira ngo batere imbere’’.

JPEG - 175 kb
Umutoza wa Police FC, avuga ko impamvu iyi kipe ititwaye neza umwaka ushize w’imikino ari uko abakinnyi batisanzuraga ari byo yatangiye gukosora

Seninga waje muri Police FC avuye muri Etincelles FC, avuga ko yiyemeje gukuza ubuvandimwe mu rwego rwo gutahiriza umugozi umwe aho abakinnyi bamwisanzuraho nka mukuru wabo.

Ati “Ndabasura cyane, turasangira aho baba. Ni nacyo cyamfashije muri Etincelles . Ikintu cyo gusangira kibaho kenshi tugahura tugasabana ‘’.
Yungamo ati ‘’Nshaka kubaka urukundo n’ikintu cy’ubuvandimwe, abakinnyi nkabafata nka barumuna banjye kugira ngo dusenyere umugozi umwe twumva ko turimo kurwanira umuryango, tukawurwanira ishyaka kugira ngo tudasubira inyuma ‘’.

Police FC izakina umukino wo gusatira

Seninga yanaboneyeho umwanya wo gutangaza ko abakinnyi bose batangiye kumva uburyo bw’imikinire aho yifuza ko bazakina umupira usatira, gusa yemera ko bizabafata umwanya.

Ati “Njye nkina umupira wiruka cyane kandi ushaka gutsinda no kurema ibitego. Muri Police FC muzabona umukino wihuta, urimo ubusatirizi buhambaye, kandi ikina umukino usukuye’’.

Seninga avuga ko azabigeraho byanze bikunze ashingiye kuri ba rutahizamu nka Danny Usengimana waje mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi umwaka ushize na Songa Isaie. Seninga aniyemeza ko byanze bikunze mu mwaka umwe yahawe nk’umutoza azatwara kimwe mu bikombe bya hano mu Rwanda.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.