Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ibintu bitatu Migi yigiye kuri shampiyona ya Tanzania byagirira akamaro u Rwanda   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 June 2016

 
 

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” ukina hagati mu ikipe y’igihugu “Amavubi” yavuze ko mu mwaka umwe amaze akina muri shampiyona ya Tanzania mu ikipe ya Azam FC, hari ibintu bitatu yahigiye asanga byagirira akamaro umupira w’u Rwanda.

Icya mbere agaragaza ni icy’uko amakipe yo mu Rwanda akwiye kumenyera gukina inshuro ebyiri cyangwa se eshatu mu cyumweru kimwe, kuko bituma shampiyona irangirira igihe kandi irimo guhangana n’uburyohe.

Ati “Mu Rwanda harimo akabazo gato, hano numva ikipe nyinshi zivuga ngo oya twakinnye ku wa mbere ntitwakina ku wa gatatu; abakinnyi barananiwe. Muri Tanzania mukina shampiyona ku wa mbere, ku wa gatatu mugakina igikombe cy’igihugu, ku wa gatanu mukongera mugakina indi ya shampiyona kandi harimo imikino yo hanze musabwa kugenda amasaha atanu cyangwa atandatu mujya mu ntara. Ni yo mpamvu usanga ikipe zifite abakinnyi benshi, nk’Azam dufite 30 bituma hari ukina uyu munsi ejo ntakine”.

JPEG - 192.3 kb
Mugiraneza Jean Baptiste Migi usanga hari ibyo mu Rwnada bakwigira kuri shampiyona ya Tanzania

Icya Kabiri Migi atsindagira ni ukugira gahunda ihamye kandi idahindagurika bitandukanye n’ibimaze iminsi muri shampiyona y’u Rwanda aho amakipe yakunze guhindurirwa iminsi akiniraho.

Migi yagize ati “Mukwiye kwiga gutwara ibintu ku murongo, mukavuga ngo shampiyona izatangirira igihe iki n’iki irangire taliki runaka, ntibihinduke. Nihaba impinduka, bagerageza kubinyuza ku ruhande ariko igihe shampiyona yagomba kurangira ikarangira kuko hari abakinnyi baba bashaka kujya mu biruhuko".

Icya nyuma kuri Migi ni urwego rw’umupira rukwiye kuzamurwa n’abakinnyi b’abanyagihugu bakerekana itandukaniro , byaba na ngombwa abafite ubunararibonye bakajya hanze y’u Rwanda.

Aha yagize ati "Abakinnyi bo muri Tanzania ni abantu bigirira icyizere, bumva ko nta muntu ubarusha umupira. Biragorana kuba ari umunyamahanga ukajyayo ukabona umwanya, bisaba ko ukora cyane. Hari n’abakinnyi bacu bamaze kugira ubunararibonye igihe kigeze ku buryo bagenda kugira ngo urwego rwabo ruzamuke". Migi yerekeje muri Azam avuye muri APR FC muri Nyakanga 2015.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rayon Sports yasobanuye impamvu abakinnyi bayo baje muri za V8 ku mukino na APR FC
Rayon Sports yasobanuye impamvu abakinnyi bayo baje muri za V8 ku mukino na APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagaragaje icyihishe inyuma y’imodoka za Land Cruiser VX zizwi nka V8, zizwiho kugendamo abanyacyubahiro zaje zitwaye abakinnyi bayo mu mukino batsinzwemo na (...)

CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho

Umutoza w’igihugu cya Uganda, Milutin ’Micho’ Sredojevic yemeza ko bigoye kwakira ko basezerewe ku munota wa nyuma mu mikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” irimo kubera muri Gabon. Ikipe y’igihugu (...)

Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.