Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ibenge yasubiye i Kinshasa nyuma yo gutsinda Mukura   

  Yanditswe na MURENGERATWALI DOMINIQUE
 5 months ago

 
 

Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa gicuti, Florent Ibenge, umutoza w’ikipe ya AS Vita Club yaraye asubiye i Kinshasa gutegura umukino wo gushaka itike ya CAN 2017 w’ikipe y’igihugu ya RDC.

Ni nyuma yo kumara icyumweru i Huye mu majyepfo aho yari kumwe n’ikipe atoza ya AS Vita Club ikomeje kwitegura shampiyona izatangira ku ya 09 Nzeli 2016. Bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda ku ya 05 Nzeli 2016 nyuma y’umukino w’ikipe y’igihugu.

Mbere yo kugenda, Ibenge yasize atoje umukino umwe wa gicuti yanatsinzemo Mukura VS ibitego 2-0 ku wa Gatandatu taliki 27 Kanama 2016 kuri Sitade Huye.

JPEG - 57.8 kb
Umutoza wa Vita Club, Florent Ibenge nyuma y’umukino wa gicuti batsinzemo Mukura yatangaje ko abakinnyi batari bahuza neza umukino

Ni umukino wagaragayemo kurushwa bikomeye kwa Mukura VS mu bice byombi by’umukino, biturutse ahanini ku kuba Mukura yari imaze iminsi ibiri gusa ikora imyitozo nk’uko byavuzwe na Okoko Godefroid umutoza mukuru w’iyi kipe y’i Huye.

Igice cya mbere cyaranzwe no guhusha uburyo bugera kuri bune bw’ibitego ku ruhande rwa Sidibe Oumar n’umunyarwanda Sugira Erneste waje ariko gusimburwa mu gice cya kabiri kigitangira.

AS Vita Club yaje kubona intsinzi mu gice cya kabiri ku kazi gakomeye kakozwe n’abasore Joyce Romalisa wahaye umupira Serbie Alongo ku munota wa 51 na Ciko Ikanga ku wa 64.

Sugira aracyafite byinshi byo gukora

Nyuma y’umukino, Ibenge yongeye gushimangira ko AS Vita igifite byinshi byo gukora, muri iyi minsi bagifite umwiherero. Kuri Ibenge, bamwe mu bakinnyi bashya ntibarahuza n’abandi uhereye kuri rutahizamu Sugira Erneste, umunyarwanda wagezemo muri uyu mwaka.

Ati “Murabizi turimo gukora gatatu ku munsi, si ibintu amenyereye. Imyitozo itangiye kwinjira ariko amaguru yo aracyaremereye, gusa bizagenda biza’’.

Sugira nawe yemera ko atarahuza na bagenzi, agira ati ’’Ntabwo navuga ko duhuza neza. Ntabwo tumenyeranye, ni bwo tugikinana. Bizagenda biza”.

Sugira yizeza abanyarwanda kwitwara neza mu mukino wo kwishyura uzahuza Mukura VS na AS Vita kuri uyu wa kabiri (15h30) kuri Sitade Huye.

 

Comments

 
 
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.