Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ibanga rya Muhadjiri, uharanira kuzaba umwami wa Coup Franc   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 3 months ago

 
 

Hakizimana Muhadjiri, umukinnyi w’ikipe ya APR FC aratangaza ko ibanga rye riri kumufasha gutsinda umupira w’umuterekano “coup franc”, ari ukwigirira icyizere.

Ni nyuma y’uko atsinze ibitego 16 harimo bitandatu bya Coup Franc mu mwaka w’imikino ushize ubwo yakiniraga Mukura VS.

Muhadjiri yaje kandi kugaragaza ubuhanga bwe, atsinda Coup Franc yafashije Amavubi kunganya na Ghana 1-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika CAN 2017 i Accra.

Uyu musore wari waguzwe na AS Kigali akaza kwerekeza muri APR FC muri Nyakanga uyu mwaka, yaje kwigaragaza mu mikino yo kwitegura shampiyona ya Gisirikare ndetse anatorwa nk’umukinnyi w’irushanwa ryari ryateguwe na AS Kigali.

JPEG - 297.7 kb
Muhadjiri, ufite umupira

Mu gutangira shampiyona, Muhadjiri ni we watsinze igitego rukumbi cya APR FC ubwo yatsindaga Amagaju 1-0 kuri Coup Franc yo ku munota wa 44.

Hakizimana Muhadjiri, agaragaza ko ibanga rye ryo gutsinda za Coup franc, ari ukwigirira icyizere, akanabikora igihe kirekire.

Muhadjiri ati ’’Maze gutsinda nyinshi, iyo ngiye kuyitera mba nifitiye icyizere ko nyitera neza. Ntibivuze ko nzashyiramo ubushake buke ahubwo nzakomeza mbikore kugira ngo bigende neza.’’

Muhadjiri yakomeje avuga ko intego ze ari ugukora cyane akarenga aho yari ageze mu mwaka ushize.

Ati ’’Umwaka ushize, natsinze ibitego 16, ubu ngiye gukora cyane kugira ngo ndenze biriya 16, byose ni Imana ibikora, ariko n’iyo ukoze, Imana ifasha uwifashije’’

Haruna Niyonzima, mukuru wa Muhadjiri akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yaherukaga kwemeza ko igihe kigeze kugira ngo abanyarwanda babone ubuhanga bwa murumuna we.

Ati ’’Muhadjiri ndamuzi azi umupira cyane, ariko navuga ko byatinze kugaragara. Imyaka ishize ntiyari myiza kuri we ariko nkeka ko hageze ngo abanyarwanda bamenye icyo Muhadjiri ari cyo’’

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.