Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Hadi agiye kwitabira isiganwa muri Irlande   

  Yanditswe na Dusingizimana Remy
 May 2016

 
 

Hadi Janvier ukinira ikipe ya Stradalli Bike Aid mu Budage atangaza ko yiteguye kwitwara neza mu isiganwa ry’iminsi 8 rizabera mu gihugu cya Irlande “An Post Ras” rizatangira taliki ya 22 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2016.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 64 ryitabirwa n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi rikaba riri ku kigero cya 2.2 kimwe na “Tour du Rwanda”.

Mu kiganiro Hadi yagiranye n’Imvaho Nshya yagize ati “Irushanwa turyiteguye neza n’ubwo hamaze igihe cy’ubukonje bwinshi bwatubuzaga gukora imyitozo ubu bwaragabanutse nta kibazo dufite nta gihindutse kuko urabizi iminsi ijya ihinduka tuzitwara neza”.

JPEG - 113.6 kb
Hadi Janvier (ibumoso) ari kumwe na mugenzi we bakinana mu ikipe Stradalli Bike Aid mu Budage

Hadi yakomeje avuga ko intego ajyanye muri iri rushanwa ari ugukoresha imbaraga ze hanyuma Imana ikamugenera.

Ati “Ngomba gukora uko nshoboye kubera Imana inzozi zishobora kuba impamo nkuko n’izindi zabaye impamo”.

Rimwe na rimwe abakinnyi bo muri Afurika birabagora gusoza amasiganwa ku mugabane w’u Burayi, Hadi Janvier yagize icyo abivugaho.

Ati “Umukinnyi uri hano aturutse muri Afurika ntabwo yaza ngo ahite aca ibintu bitwara igihe ngo amenyere. Ujye urebera ku bakinnyi bakomeye muri Afurika ubare imyaka bamaze baba i Burayi ubu nibwo bari kugaragara. Umukinnyi ashobora kurangiza imyaka ibiri asiganwa ariko amasiganwa yarangije akaba abarirwa ku ntoki. Iyo turi hano tuba turi kwiga, mu gihe runaka bigenda neza”.

Hadi ukinana na Nsengimana Bosco muri iyi kipe ya Stradalli Bike Aid avuga ko uyu mugenzi we batazajyana kuko afite ikibazo cy’ibyangombwa byenda kurangira akaba yitegura kuza mu Rwanda gushaka ibindi.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.