Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Habimana ashobora kuba umutoza wa Musanze FC   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 August 2016

 
 

Habimana Sosthene “Lumumba” watozaga Sunrise FC akaba yaranaciye muri Rayon Sports ni we uhabwa amahirwe yo kuba umutoza mushya wa Musanze FC.

Amakuru agera kuri Imvaho Nshya ahamya ko iki cyumweru kiza kurangira asinye amasezerano yo gutoza iyi kipe.

Ni nyuma y’ibiganiro byimbitse bimaze iminsi hagati ya Musanze FC n’abatoza Habimana Sosthene Lumumba kimwe na Hitimana Thierry bombi bigeze gutoza Rayon Sports.

Aba bombi bashobora kuvamo uwasimbura George Ssemogerere, umugande utazahabwa amasezerano mashya muri Musanze FC.

JPEG - 221.2 kb
Habimana Sosthene waciye muri Rayon Sports akaba yatozaga Sunrise FC, ni we uhabwa amahirwe yo kuba umutoza wa Musanze FC

Habimana yatangarije Imvaho Nshya ko ari mu biganiro na Musanze FC nyuma y’uko atakifuza gukomeza gutoza Sunrise FC, ikipe bivugwa ko izazana Gatera Alphonse watozaga Espoir FC y’i Rusizi muri shampiyona ishize ya 2015-2016.

Habimana yagize ati ’’Ntitwigeze tuganira n’abayobozi ba Sunrise FC, ntabwo nzasubirayo. Musanze FC yo twaraganiriye ariko ntiturashyiraho umusozo. Impande zombi zaraganiriye ariko bishobora kujya mu nzira nziza. Nzi ko iki cyumweru gishira birangiye’’.

Yakomeje agira ati ’’Ibisabwa bigiye mu bikorwa nta kibazo najyayo. Ibyo mbasaba ni ibisanzwe nta bigoye nta bihambaye bihari. Ni nk’iby’umukozi wese asaba”.

Imvaho Nshya yagerageje kuvugana na Moussa Masumbuko umunyamabanga mukuru wa Musanze, ntibyakunda.

Gusa umwe mu bari hafi y’ubuyobozi bwa Musanze FC yabwiye Imvaho Nshya ko bagitegereje ko Akarere Musanze kabaha amafaranga kabemereye mu ngengo y’imari ya miliyoni 155 iyi kipe izakoresha muri shampiyona.

Ubuyobozi bwa Musanze FC bukomeje gushakisha umutoza uzafasha iyi kipe kuzatongera gusoza shampiyona irwana no kumanuka dore ko uyu mwaka wa 2015-2016 iyi kipe yageze ku munsi wa nyuma w’imikino itari yizera kuguma mu cyiciro cya mbere.

Umutoza George Ssemogerere ukomoka muri Uganda yari yazanywe ngo afashe iyi kipe ariko biranga kuko yaje ku mwanya wa 14 n’amanota 29. Mu mikino 30, yatsinze imikino 7 inganya 8 itsindwa 15.

 

Comments

 
 
APR FC izakira Gicumbi FC, Rayon Sports  ikine na Espoir FC
APR FC izakira Gicumbi FC, Rayon Sports ikine na Espoir FC

Ejo: APR FC-Gicumbi FC (Kicukiro-15h30) Rayon Sports-Espoir (Regional-15h30)’ Ikipe ya APR FC ejo izakira Gicumbi FC naho Rayon Sports yakire ikipe ya Espoir FC mu mikino y’umunsi wa 17 (...)

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahembye amakipe ya karate yitwaye neza
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahembye amakipe ya karate yitwaye neza

Ikipe ya Mamaru na Zen Karate-Do y’i Rubavu zitwaye neza mu irushanwa rya Karate ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ifatanyije na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda (...)

APR FC: Rugwiro amaze imyaka ibiri afite ibiro 92 kandi ntawamusiga
APR FC: Rugwiro amaze imyaka ibiri afite ibiro 92 kandi ntawamusiga

Myugariro wa APR FC, Rugwiro Herve aremeza ko agerageza gucunga ibiro bye ku buryo bitamubuza gukina uko abyifuza. Uyu musore ukomoka i Huye ni umwe mu bakinnyi bafite igihagararo, ndetse (...)

Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa
Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi ukomeye wa APR FC kuri ubu akaba ayibereye umutoza mukuru yahakanye ko ikipe ye ijya ihabwa amahirwe n’abasifuzi. Ibi ni nyuma y’aho abantu bitandukanye (...)

Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi
Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaule aratangaza ko bitarenze uyu munsi taliki 27 Gashyantare 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu aba yamenyekanye. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.