Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Gicumbi yagejeje muri FERWAFA abakinnyi 27 izifashisha   

  Yanditswe na MURENGERANTWARI DOMINIQUE
 5 months ago

 
 

Ikipe ya Gicumbi FC yamaze kugeza mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” urutonde rw’abakinnyi 27 izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Ni urutonde rugaragaraho abakinnyi 14 basanzwe muri iyi kipe aribo Uwingabire Olivier,Uwineza Jean de Dieu, Uwimana Jean de Dieu, Muhumure Omar, Hakorimana Hamad, Uzayisenga Maurice, Ntijyinama Patrick, Harerimana Fidele, Harerimana Obedi, Mudeyi Suleyimani, Mutebi Rachid, Ndayambaje Selemani Dushimimana Irene na Djemba Banga Kalume.

JPEG - 213.5 kb
Uwingabire Olivier (12) ari mu bakinnyi bagumye muri Gicumbi FC

Haragaragaraho abakinnyi bashya 13 ari bo Musoni Theophile (Rayon Sports), Nshimiyimana Jean Claude (Espoir FC), Mizero Alain (SEC), Mungwarareba Aphrodis (Musanze FC), Gasore Kalisa Patrick (GTC), Nyabyenda Jean de Dieu (Sunrise FC), Shyaka Pierre Celestin (Pepiniere FC), Niyonzima Emmanuel (Mukura VS), Nkunzimana Saadi (Pepiniere FC), Nduwayo Valens (Hope), Mugisha Patrick (Rwamagana City FC), Rutayisire Egide (Musanze FC) na Rugerinyange Kalim (SEC).

N’ubwo yaguze abakinnyi bashya, Gicumbi FC yatakaje abakinnyi b’inkingi nka Rucogoza Aimable Mambo wagiye muri Bugesera FC, Antoine Dominique Ndayishimiye wagiye muri Police FC na Ivan Senyange wagiye muri Rayon Sports.

Umutoza wungirije wa Gicumbi FC, Kamali Methode avuga ko abakinnyi babo bamaze kugera ku rwego rwiza mu byumweru bitatu bamaze mu myitozo n’ubwo hakiri ikibazo cy’imyitozo ngororamubiri.

Yagize ati “Ntabwo imibiri yabo yari yamenyerana ku buryo wavuga ngo shampiyona itangiye bahita bakina ariko ku bijyanye na tekinike wabona ko bari ku rwego rwiza. Ariko ku bijyanye n’ingufu ntibari ku rwego rwiza ku buryo bakina iminota 90 ahubwo bashobora nibura gukina 45. Ikindi gisigaye ni uguhuza imikino”.

Kamali akavuga ko shampiyona izajya kugera baramaze kwitegura bihagije cyane ko bagiteganya imikino ine ya gicuti. Gicumbi FC igiye gutangira umwaka itagihabwa inkunga n’akarere ikaba kuri ubu iri mu maboko y’abaturage ba Gicumbi.

 

Comments

 
 
Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa
Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi ukomeye wa APR FC kuri ubu akaba ayibereye umutoza mukuru yahakanye ko ikipe ye ijya ihabwa amahirwe n’abasifuzi. Ibi ni nyuma y’aho abantu bitandukanye (...)

Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi
Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaule aratangaza ko bitarenze uyu munsi taliki 27 Gashyantare 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu aba yamenyekanye. (...)

Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.