Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Gicumbi FC yatangiye kuzenguruka mu mirenge ishaka amafaranga azayibeshaho   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 4 months ago

 
 

Abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC n’abakozi b’Akarere ka Gicumbi FC batangiye gushakisha amafaranga azatunga ikipe, bahereye mu murenge wa Munyagiro ku wa Kabiri.

Bari bagamije kwereka abaturage b’Umurenge wa Munyagiro abakinnyi b’ikipe y’akarere kabo, banabasaba gushyigikira ikipe yabo nyuma y’uko ibeguriwe ivuye mu biganza by’abayobozi b’akarere nk’uko Antoine Dukuzumuremyi, umunyamabanga uhoraho w’iyi kipe yabibwiye Imvaho Nshya.

Dukuzumuremyi yavuze ko ari gahunda izakomereza mu yindi mirenge, gusa ikaza kunozwa nyuma y’inama ya komite nyobozi iza kuba kuri uyu wa Gatatu, ikerekana uko imirenge izakurikirana mu kuyisura.

JPEG - 180.6 kb
Gicumbi FC nyuma yo kuba mu biganza by’akarere igiye kujya itungwa n’abaturage

Perezida wa Gicumbi FC, Munyakazi Augustin yatangaje ko bifuza ko ikipe irekeraho kuba iy’Akarere nk’inzu ahubwo ko abaturage bose bayibonamo bakumva ko ari iy’akarere kabo ka Gicumbi atari ubuyobozi.

Munyakazi uheruka gutorwa muri Komite y’ikipe yavuze ko bagomba guhangana n’ibibazo by’amikoro ku buryo iyi kipe izabaho neza.

Ati “Tugiye gukora kugira ngo Komite ivaneho icyuho cy’amafaranga. Ibirebana n’amafaranga twabigize ibyacu. Tugiye gukora ubukangurambaga mu karere, mu baturage n’ahandi hose. Kugira ngo ubushobozi buboneke, tuzamuke mu myanya”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal asanga ubu buryo bwo kwegereza abaturage ikipe yabo ari igisubizo kirambye ku buzima bwa Gicumbi FC, bityo akaba asaba abahatuye kugira uruhare mu kuyishyigikira.

Ati “Ndabasaba ko bajya inyuma y’ikipe bayihe inkunga iyifasha ndetse no kwitabira amarushanwa yagiyemo. Ndanabizeza ko ikipe bagiye kuyibona iwabo, Bayibonemo abana babo bafite impano, banasabane’’.

Ni mu gihe ku cyumweru gishize, Gicumbi FC yari yakoze inama y’inteko rusange yashyizeho ubuyobozi bw’iyi kipe ikananoza uburyo bw’imibereho yayo.

Mu batowe hari Perezida Munyakazi Augustin, visi Perezida Ntagogera Gregory, Umunyamabanga aba Uwineza Marie Rose naho umubitsi aba Rwirangira Dioderia. Yanatoye komite y’abantu batandatu muri buri murenge bo gukora ubukangurambanga mu gushakisha inkunga.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rayon Sports yasobanuye impamvu abakinnyi bayo baje muri za V8 ku mukino na APR FC
Rayon Sports yasobanuye impamvu abakinnyi bayo baje muri za V8 ku mukino na APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagaragaje icyihishe inyuma y’imodoka za Land Cruiser VX zizwi nka V8, zizwiho kugendamo abanyacyubahiro zaje zitwaye abakinnyi bayo mu mukino batsinzwemo na (...)

CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho

Umutoza w’igihugu cya Uganda, Milutin ’Micho’ Sredojevic yemeza ko bigoye kwakira ko basezerewe ku munota wa nyuma mu mikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” irimo kubera muri Gabon. Ikipe y’igihugu (...)

Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.