Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Formula 1: Ku nshuro ya 5 Hamilton yegukanye “Canada Grand Prix”   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 June 2016

 
 

Lewis Hamilton yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku modoka “Formula 1” rya “Canada Grand prix” ku nshuro ya 5.

Hamilton ukinira ikipe ya Mercedes yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo atsinde Sebastian Vettel bari bahanganye bikomeye kuko yari yatangiye neza ayobora intera 3 z’ urugendo zibanza.

Hamilton yemeza ko iyi ntsinzi ayikesha amagambo yavuzwe na nyakwigenda Mohammed Ali “Nguruka nk’ikinyugunyugu, nkadwinga nk’uruyuki” aboneraho no kuyimutura.

JPEG - 68.7 kb
Lewis Hamilton

Nyuma ya Hamilton, Sebastian Vettel yaje ku mwanya wa 2, Valtteri Bottas ku mwanya wa 3 naho Nico Rosberg arangiza ku mwanya wa 5.

Lewis Carl Davidson Hamilton, Umwongereza w’imyaka 31, azitabira irindi siganwa “European Grand Prix” taliki 19 Kamena 2016. Kugeza ubu rutonde ari ku mwanya wa 2 n’amanota 107.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.