Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

FIFA: U Rwanda rwazamutseho imyanya 14 rubikesha kunganya na Ghana   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 September 2016

 
 

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yazamutse imyanya 14 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Uru urutonde ahanini rwubakiye ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y’ibihugu yabaye mu kwezi gushize no mu ntangiriro za Nzeli 2016.

Kuri uru rutonde, Amavubi yaje ku mwanya wa 107 avuye mu mwanya wa 121 ku rwego rw’isi mu kwezi gushize abikesha kunganya na Ghana igitego 1-1 mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2017 mu mukino wabaye taliki 03 Nzeli 2016 i Accra muri Ghana.

Ikipe ya Ghana yanganyije n’Amavubi ikanatsindwa n’u Burusiya mu mukino wa gicuti yo yamanutseho imyanya umunani igera ku mwanya wa 43 ku rwego rw’isi ivuye ku mwanya wa 35 yari iriho muri Kanama 2016.

JPEG - 353.4 kb
Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kunganya na Ghana yazamutseho imyanya 14 ku rutonde rwa FIFA

Iyi mikino mpuzamahanga ni nayo yatumye igihugu cya Brazil cyatsinze Colombia na Equator mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizamukaho imyanya itanu kigera ku mwanya wa 4 ku rwego rw’isi naho Espagne n’u Butaliyi ziva mu makipe 10 ya mbere ku rwego rw’isi.

Muri rusange Argentine iracyayoboye isi ikurikiwe n’u Bubiligi, u Budage bwageze ku mwanya wa gatatu busimbuye Colombia yamanutseho umwanya umwe isigara inganya amanota na Brazil ya 4 . Chili ni iya 6, Portugal ni iya 7 , u Bufaransa ku mwanya wa 8, Uruguay iba iya 9 naho Wales iza ku wanya wa 10.

Muri Afurika Cote d’Ivoire yisubije icyubahiro isubira ku mwanya wa mbere n’uwa 34 ku isi, Algeria isubira ku mwanya wa kabiri n’uwa 35 ku rwego rw’isi, Senegal ifata umwanya wa gatatu n’uwa 39 ku isi, Tunizia igera ku mwanya wa kane n’ uwa 42, Ghana igera ku wa gatanu ivuye ku wa gatatu mu kwezi gushize.

Ikipe ya RDC iza kumwanya wa gatandatu ivuye kuwa 12, Misiri igera kuwa karindwi ivuye kuwa kane, Congo Brazaville ijya ku mwanya wa 8 ivuye ku wa cyenda naho Mali ifata umwanya wa 10 ivuye ku wa 14.

Mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba, Uganda ni yo iyoboye ikaba yagumye ku mwanya wa 65 ku isi, ikurikiwe na Kenya yamanutseho imyanya itatu ikagera kuwa 91, u Rwanda ruzamuka imyanya 14 ruba urwa 107 , u Burundi bumanuka imyanya 6 buba ubwa 129 naho Tanzania imanukaho imyanya 8 igera kuwa 132.

Muri Afurika kandi, ikipe ya Malawi niyo yazamutseho imyanya myinshi 28, ikurikiwe na Libiya yazmautseho 17 ndetse n’u Rwanda (14). Ikipe ya Central Africa yasubiye inyuma ho imyanya 35 igakurikirw ana Cap vert na Sudani y’Amajyepfo zose zatakaje imyanya 14.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.