Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

FERWAFA yisobanuye ku guheza amakipe yo mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwatanze ibisobanuro by’impamvu butatumiye amakipe yo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ahubwo bugahitamo gutumira amakipe y’ibihugu byo hanze.

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule yasobanuriye Imvaho Nshya ko kuba barandikiye ibihugu bitandatu birimo Kenya, Maroc, Gabon, RDC, Tanzania na Uganda mu irushanwa ryo Kwibuka rizaba muri Kamena 2016 byatewe nuko bifuza ko ibihugu byo hanze nabyo byakomeza kuzirikana ku byabaye mu Rwanda.

Ati "Twatumiye amafederasiyo y’inshuti. Twifuje ko irushanwa ryaba mpuzamahanga. Gutumira biriya bihugu ni ukugira ngo baze bamenye ibyabaye hano, bibahe isomo bityo ntibizagire ahandi biba. Ni nayo mpamvu dutumira ubuyobozi bwa CAF n’ubwa FIFA, ni ukugira ngo amahanga atirengagiza ibyabaye mu Rwanda".

JPEG - 273.4 kb
Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaule

Nzamwita yanasobanuye ko bitabuza amakipe yo muri shampiyona kwihuza mu irushanwa ryayo yrihariye, bakabimenyesha FERWAFA ikaba yashyira iryo rushanwa muri gahunda.

Ati "Ntibibujije ko amakipe yakora ibyabo hano. Ntibyabuza ko twafata icyumweru kimwe, imwe mu makipe ibyifuje yatubwira tukabishyira muri gahunda yo kwibuka".

Amwe mu makipe arimo nka Mukura VS yariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaherukaga kugaragaza ko FERWAFA, yirengagiza inshingano yari yiyemeje yo gufasha amakipe gutegura irushanwa ryo Kwibuka.

Aganira n’Imvaho Nshya, Kayitare Leon Pierre, umuyobozi wa Tekinike muri Mukura VS yari yagize ati "Twigeze kujya dutegura irushanwa ryo Kwibuka, FERWAFA iza kwiyemeza kurishyira mu nshingano zayo ariko kugeza n’ubu ntacyo irabikoraho. FERWAFA yabitwemereye kenshi, itubwira ko iri rushanwa rizajya kuri gahunda y’amarushanwa aba mu Rwanda, ariko kugeza n’uyu munsi ntakirakorwa”.

FERWAFA itangaza ko nubwo yatumiye ibihugu 6 bitavuze ko byose bizaza. Inavuga ko itaramenya amataliki na gahunda y’irushanwa ryo kwibuka kuko biri mu nshingano za MINISPOC na Komite Olempike y’u Rwanda.

Ibikorwa byo kwibuka ku mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda bizaba kuva taliki ya 1-15 Kamena 2016. Iri rushanwa rishobora kuba mbere cyangwa nyuma ya Kemana 2016 kuko Amavubi afite umukino taliki 04 Kamena 2016 mu gushaka itike ya CAN 2017.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.