Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

FERWAFA ntizi igihe ikipe y’igihugu y’abagore izongera kubaho   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaule avuga ko nta kizere cy’uko u Rwanda ruzagira ikipe y’igihugu y’abagore vuba.

Yasabye Abanyarwanda kwihangana bagategereza abakobwa bagiye kuzamurwa mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 15 na 17 kugira ngo bazavemo abakinnyi b’ ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye.

Ibi yabivuze mu gusubiza abibazaga niba ikipe y’igihugu y’umupira y’abagore izitabira irushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (CECAFA) riteganyijwe muri Kanama 2016 i Kampala muri Uganda nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iyo gihugu bibikesha abari mu nama ya CECAFA yabaye mu mwaka ushize wa 2015.

JPEG - 448.6 kb
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaule uvuga ko abantu bagomba gutegereza ikipe y’abagore mu bana bagiye kuzamurwa batarengeje imyaka 15

Hagiye gushira imyaka ibiri ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore ikuweho izira kunyagirwa n’igihangange Nigeria ibitego 12-1 mu mikino yombi mu gushaka itike ya CAN 2014.

Bamwe mu bari mu nzego zishinzwe umupira w’abagore bashingiye ku kuba hari abakinnyi basanzwe bakina muri shampiyona kandi bashaka kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga, basaba ko iyi kipe yasubizwaho ikanitabira CECAFA.

Umuyobozi wa komisiyo yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA, Rwemarika Felicite aganira Imvaho Nshya mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 yagize ati “ Ikibazo ni uko abantu badusuzugura kandi dushoboye. Twe tugiyemo twakora akantu. Nta rushanwa ntiwamenya umupira, ikibazo gihari ni nkibi byo kuduhagarika, ubu se baba bakwigisha umupira?”

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita asobanura ko iby’iryo rushanwa bitaramenyekana kuko n’ubundi byaje nk’igitekerezo cyatangiwe mu nama ya CECAFA.

Nzamwita avuga ko icy’ingenzi ari uko abantu bihangana, bagategereza ko haboneka abakinnyi bakomeye bazazamurwa n’ amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 na 17 bari hafi gutegura.

Ati “Twicaranye na MINISPOC dusanga ko ikipe y’igihugu itateguwe nk’uko izindi zitegurwa. Bitwaye iki twihanganye tukubaka umupira w’abagore duhereye mu batarengeje 15.

Tuzategura amarushanwa kandi turi hafi kuyatangira. Iryo rushanwa rya Kampala ntibararitubwira. Tugize amahirwe ryatangira abana twazamuye barabonetse".

 

Comments

 
 
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.