2017-07-28 06:05:39 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

FERWAFA ntacyo izafasha amakipe azahura n’ ingaruka z’ihagarara rya shampiyona

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-16 14:18:35

 
Share on:
 
Yasuwe:22
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwavuze ko budafite amikoro yo gufasha amakipe azagerwaho n’ ingaruka zo guhagarara kwa shampiyona ryabaye kuva mu Gushyingo 2015 kugeza muri Gashyantare 2016, ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira CHAN 2016.

Ibi byatangajwe na Nzamwita Vincent De Gaule, umuyobozi wa FERWAFA, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya ku biza kuganirwaho mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA iza guterana kuri uyu wa gatandatu taliki 16 Mata 2016 kuri Hoteli Golden Tulip i Nyamata.

Nzamwita yavuze ko iyi nama iza kwiga kuri raporo y’ikoreshwa ry’umutungo na gahunda y’ibikorwa biteganyijwe, hakaniyongeraho utuntu n’utundi.

JPEG - 212.8 kb
Nzamwita Vincent De Gaule uvuga ko nta mikoro bafite yo gufasha amakipe azahura n’ingaruka zo guhagarara kwa shampiyona (Foto James R)

Bamwe mu baza muri iyi nama bamaze gutangaza ko batishimiye icyemezo cyo guhagarika shampiyona amezi ane, batanagishijwe inama. Umwe mu babivuze ku mugararagaro ni Sheikh Habimana Hamdan, umunyamabanga mukuru wa Mukura VS wavuze ko uku guhagarara gushobora kuzagira ingaruka ku gihe shampiyona izarangira bikaba byateza icyuho mu bushobozi bw’amwe mu makipe.

Habimana ati "Burya iyo uhagaritse amezi atatu abakinnyi ubahemba, ubatunze, ubavuza ntabwo biba byoroshye. Noneho na ba bayobozi baguhagaritse ntibarebe ngo bo bazabigiramo uruhe ruhare ngo bagufashe muri ibyo bibazo baguteye".

Kuri iki kibazo, Nzamwita yabanje kwemera ko bigoye gutunga no guhemba abakinnyi badakora, gusa avuga ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo shampiyona irangirire ku gihe, kabone n’ubwo bizajya bisaba ko amakipe akina kabiri mu cyumweru.

Nzawita yagize ati "Yabaye ndende kubera CHAN2016, kandi zari gahunda z’igihugu. Icyo gihe twahagaze amakipe yarahembaga. Ni yo mpamvu natwe twavuze ngo dukine kenshi gashoboka abantu bakine kuwa kabiri no kuwa gatandatu. Biravunanye ariko nta kundi".

Imvaho Nshya yifuje kumenya niba FERWAFA ishobora kuzunganira amakipe kugira ngo abashe kuzahemba ukwezi kwa Nyakanga kwari gusanzwe kutari mu ngengo y’imari y’amwe mu makipe cyane cyane afashwa n’uturere. Nzamwita yasubije ko iyo nabo baba bafite amikoro bari kuzunganira aya makipe, ariko agaragaza ko ntayahari.

Inama y’inteko rusange ya FERWAFA iheruka yari yabereye i Huye kuva taliki 29 kugeza kuya 30 Kanama 2015, yemeza ko umubare w’amakipe y’icyiciro cya mbere uva kuri 14 ukajya kuri 16 muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2015-2016.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE