Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

FERWAFA nidategura irushanwa ryo Kwibuka tuzaryitegurira - Mukura VS   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS buvuga ko mu gihe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryaba rinaniwe gutegura irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari bwo bazafata icyemezo cyo kuryitegurira.

Aganira n’Imvaho Nshya, Kayitare Leon Pierre, umuyobozi wa tekinike muri Mukura VS yavuze ko bigeze kujya bategura iri rushanwa, nyuma FERWAFA ikaza kubabwira ko ari yo izajya ibikora muri gahunda yo kwibuka abari mu mupira w’amaguru bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Ariko Kayitare avuga ko kuva FERWAFA yabyiyemeza mu 2014, nta na rimwe bari bahuriza hamwe amakipe kugira ngo akine iri rushanwa.

Ati "Twigeze kujya dutegura irushanwa ryo kwibuka, FERWAFA iza kwiyemeza kurishyira mu nshingano zayo ariko kugeza n’ubu ntacyo irabikoraho. FERWAFA yabitwemereye kenshi, itubwira ko iri rushanwa rizajya kuri gahunda y’amarushanwa aba mu Rwanda, ariko kugeza n’uyu munsi ntibigeze babiha agaciro nk’uko mu yandi mashyirahamwe babigenza”.

JPEG - 386.7 kb
Mukura VS ni imwe mu makipe y’umupira w’amaguru yabuze abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe FERWAFA yakongera kubigendamo gahoro muri uyu mwaka, Mukura VS izakora ibishoboka byose ikitegurira irushanwa ryayo.

Ati "Ntabwo nka Mukura Vs tuzareka gukora igikorwa cyo Kwibuka. Icyo duteganya cya mbere ni ukubasomera misa nk’uko bisanzwe, nitubona ikipe cyangwa se amakipe yatwemera ko dukina twe tuzabikora".

Kayitare ntiyemeranya n’abavuga ko muri uyu mwaka nta mwanya waboneka w’iri rushanwa bitewe n’uko gahunda y’imikino yegeranye kubera CHAN 2016 yatumye shampiyona ihagarara amezi hafi 4.

Avuga ko ibi bitabuza ko iri rushanwa riba, akumva rishobora gukinwa mu mpera za Gicurasi 2016 ubwo ikipe y’igihugu izaba yitegura umukino wo gushaka itike ya CAN 2017 uzahuza u Rwanda na Mozambique.
Mukura VS ivuga ko izategura igikorwa cyo gusura umwe mu miryango y’abari abanyamuryango ba Mukura bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukura ni imwe mu makipe yashegeshwe bikomeye na Jenoside
Kayitare Leon Pierre, wakiniraga Mukura VS ubwo Jenoside yabaga, avuga ko Jenoside yatwaye abari abakinnyi bagenzi be barimo uwitwa Rutegazihiga Martin, Musisi Jean Paul n’abandi, abari abayobozi barimo Gakuba Jean Paul wabaye Perezida wayo igihe kirekire n’abari abatoza bayo nka Kayihura Camille.

Kayitare yemeza ko mbere ya Jenoside harimo amacakubiri y’amoko yagaragaraga ubwo habaga habaye kutumvikana. Ati "Mu Rwanda hari amacakubiri agaragara gusa mu makipe abakinnyi bagerageza kubana batahiriza umugozi umwe ntibigaragare.

Iyo warebaga neza mu mibanire yabo no hanze y’ikibuga wabonaga ko hari utuntu tugenda tugaragara tw’amacakubiri dushingiye ku moko no ku turere, ukatubona cyane iyo habaga habaye ukutumvikana n’amakimbirane umwe akajya ku ruhande rumwe undi akajya ku rundi bitewe n’amoko".

Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 27 bari abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Mukura VS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari bo Gakuba Paul (wari Perezida), Ngarambe Faustin, Masabo Laurent, Kayitakire Athanase, Karenzi Pierre Claver, Nsonera Pierre, Ngango Felicien, Ntagorama, Ndakaza Joseph, Kanamugire, Karabaranga Servillien, Mulindahabi Charles, Mukubu Rucyahana Faustin, Rutiyomba, Rugema, Karongire, Kente Emmanuel, Kayihura Camille, Sitaki Charles, Theophile Rutagengwa, Musisi Jean Paul, Rudasingwa Justin, Rutegazihiga Martin, Mugirwa Eugene na Rutiyomba Janvier.

 

Comments

 
 
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.