Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Espoir BBC igiye gufasha abarokotse ku bari abanyamuryango bayo   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 April 2016

 
 

Abayobozi b’ikipe ya Espoir BBC batangaje ko bari gutegura igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abasigaye mu miryango y’abari abanyamuryango ba Espoir BBC bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi w’ikipe ya Espoir BBC,Rutagarama Fidèle yabwiye Imvaho Nshya ko iki ari kimwe mu bikorwa muri bitatu bari gutegura mu kuzirikana abari abanyamuryango babo bazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Rutagarama yavuze ko umuryango wa Espoir BBC uzaterana ejo ku Cyumweru taliki 10 Mata 2016 kugira ngo wige ku buryo iyi nkunga yakwegeranywa.

Yagize ati "Twari twaganiriye dusanga bikwiye ko twareba niba hari igikorwa twakora tukaba twakusanya icyo twafashisha abo mu miryango y’abari abanyamuryango bacu bazize Jenoside".

JPEG - 142.8 kb
Umuyobozi w’ikipe ya Espoir BBC, Rutagarama Fidele avuga ko bagiye gukora ibikorwa birimo gusura abarokotse ku bari Abanyamuryango b’iyi kipe

Rutagarama yanavuze ko bazanafata umwanya bakajya gusura ibigo bibiri by’impfubyi nabyo bizemezwa muri iyi nama. Ati "Byose ntiturabifataho umwanzuro, yaba n’ibyo byo kujya gusura ibigo bibiri by’abana b’impfubyi. Ni ibikorwa duteganya mu cyumweru gitaha gusa byombi ni gahunda tuzaganiraho”.

Igikorwa cya nyuma gitegurwa n’umuryango wa Espoir BBC cyo kizaba muri Kamena 2016 ni icyo gutegura irushanwa ryo kwibuka "Memorial Gisembe 2016". Nk’uko umuyobozi wa Espoir BBC abitangaza, iri rushanwa rizaba mu cyumweru cyo kwibuka gitegurwa na Minisiteri y’umuco na siporo na Komite Olempike.

Rutagarama avuga ko bateganya ko irushanwa rizaba mu byiciro bibiri. Icya mbere kibe irushanwa ry’ amakipe yo mu Rwanda, rizabonekemo amakipe ane azakina n’andi ane azava mu bihugu bya Uganda, Kenya, u Burundi na RDC mu irushanwa mpuzamahanga. Iri rushanwa rikaba ryaratangiye ritegurwa na Espoir BBC aho ryiriwe Ntagurea Emmanuel bahimbaga Gisembe

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.