Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Dusingizimana yerekeje mu Bwongereza gusangira n’ibikomerezwa muri Cricket   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Dusingizamana Eric, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Cricket yahagurutse mu Rwanda ejo hashize taliki 15 Kamena 2016 yerekeza mu Bwongereza aho agiye kwitabira ibirori byateguwe n’umushinga wo kubaka Sitade y’uyu mukino mu Rwanda “Rwanda Cricket Stadium Foundation”.

Ibi birori “RCSF Lord’s Dinner” bizaba ejo taliki 17 Kamena 2016 , Dusingizimana waciye agahigo ku Isi ko kumara amasaha menshi akina Cricket azahuriramo n’abakinnyi bakomeye muri uyu mukino ndetse n’abakanyujijeho barimo David Gower wigeze kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda Dusingizimana yatangarije Imvaho Nshya ko ikimujyanye ari ukwitabira ibi birori aho azabonana n’abantu batandukanye b’ibihangange muri uyu mukino.

JPEG - 302 kb
Dusingizimana Eric ubwo yari ahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Bwongereza (Foto Bugingo F)

Iki gikorwa kikaba kiri muri gahunda yo gushaka inkunga yo kubaka Sitade y’uyu mukino i Gahanga aho avuga ko ubu batangiye no gusiza ku buryo umwaka utaha Sitade yaba irangiye.

Uretse gushaka inkunga, Dusingizimana azakorana imyitozo n’abakinnyi ba hariya kuri Sitade y’amateka “Lord’s Cricket Stadium” buri mukinnyi wese wa Cricket aba yifuza kugeraho kuko ari ho hatangiriye uyu mukino. Akaba avuga ko bizamwungura byinshi mu mikinire ye.

Umuyobozi mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Mugabe Robert yatangaje ko kuba Dusingizimana yaranditse amateka byafunguye inzira ku iterambere ry’uyu mukino.

Yavuze ko umushinga wa Sitade ya Gahanga ufite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi 200 by’amadolari, asaga miliyali 1 na miliyoni 300 y’u Rwanda ubu hakaha hamaze kuboneka angana n’ibihumbi 700 by’amapawundi asaga miliyoni 777.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho

Umutoza w’igihugu cya Uganda, Milutin ’Micho’ Sredojevic yemeza ko bigoye kwakira ko basezerewe ku munota wa nyuma mu mikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” irimo kubera muri Gabon. Ikipe y’igihugu (...)

Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.