2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Dukeneye abanyamahanga bakwigisha abahungu bacu-Haruna Niyonzima

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-05 06:35:30

 
Share on:
 
Yasuwe:127
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Haruna Niyonzima, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira aravuga ko amwe mu makipe akwiye guhindura politiki yo guca abanyamahanga akemera bake bazaza kwigisha bamwe mu bana b’Abanyarwanda.

Ibi yabivugiye mu kiganiro kirambuye yahaye Televiziyo yo muri Tanzania ya Azam ku ngingo zitandukanye zijyanye n’umupira we bwite n’uw’u Rwanda.

Niyonzima kuri ubu ukinira Young Africans muri Tanzania agaragaza ko ikibazo gikomeye gihari ari uko abana b’Abanyarwanda bumva ko bazabona umwanya byanze bikunze bitandukanye no mu bihe bye aho bakoraga kugira ngo babashe gukina.

Ati ’’Njye ubwanjye kuba ngeze aho ngeze si uko ndi umunyarwanda uhambaye ahubwo hari abatumye ngera aho ngera. Nakinanye na Janot, ba Katauti ba Olivier. Ariko uko guhanganira umwanya ni cyo tubura. Aho kugira ngo twange abanyamahanga, twabazana ariko ba bandi bafite icyo bashoboye kuko n’iyo urebye hahandi twifuza kujya gukina buri wese ashaka ndavuga i Burayi naho bafite abanyamahanga. Niba muri Barcelone harimo abanyamahanga, muri Manchetser bikaba uko kuki bitaba mu Rwanda?’’.

JPEG - 117.4 kb
Haruna Niyonzima udashyigikiye icyemezo cyo guca abakinnyi b’abanyamahanga burundu mu makipe amwe n’amwe yo mu Rwanda

Yungamo ati ’’Njye niba narabanye na Migi kuva muri U-17, Migi ntacyo azanyigisha nanjye ntacyo nzamwigisha. Niba Muhadjiri yaravutse igihe kimwe na Djihad akaba aziranye na Michel, bava mu kibuga bakajya mu kabyiniro, ntacyo bo ubwabo bazigishanya. Ariko iyo uhura n’umuntu uvuga ati njye naje guhaha, nawe ubwawe uzashyiramo imbaraga uvuge uti n’ubwo yaje guhaha ariko akina ku mwanya wanjye’’.

Afatiye urugero kuri Hakizimana Muhadjiri, murumuna we uri muri APR FC, Haruna ati ’’Uyu munsi, Muhadjiri ndamuvuga nka murumuna wanjye, arakina muri APR FC akumva ni igihangange kuko nta wundi muntu utuma akora, ariko hari umuntu uvuga ati Muhadjiri kuva adahari njye ndakina kandi APR FC iramera neza, byanze bikunze nta bwo Muhadjiri azongera gusiba imyitozo azanabyuka ayikoreshe kugira ngo wa muntu atamurya umwanya’’.

Niyonzima nk’umunyarwanda wifuza ko igihugu cye gitera imbere akaba asaba abayobozi kwemerera aba banyamahanga n’iyo yaba batatu cyangwa bane gusa ntibibe nko mu myaka ya kera aho hari n’abazanaga abanyamahanga badashoboye.

Yahaye ubutumwa Rusheshangoga na Usengimana

Uko kapiteni w’amavubi asaba ko abanyamahanga baza mu Rwanda ni nako asaba abanyarwanda bajya hanze kuzagaragaza itandukaniro ku banyagihugu bazahasanga.

Ati “Iyo wavuye mu gihugu kimwe ujya mu kindi ugomba kumenya ko abantu bagushakaho itandukaniro kurusha umunyagihugu. Ikindi nakunze kuvuga igihe kirekire, mu buzima iyo ufite ikintu wifuza kugeraho ukigeraho’’.

Haruna wakiniye APR FC na Rayon Sports mbere yo kujya muri Tanzania yahishuye ko yagize uruhare mu kugurwa kwa Rusheshangoga wavuye muri APR FC akazakinira Singida mu mwaka utaha, gusa agasaba aba basore kuzagenda bazi icyo bashaka bakanabasha kwihanganira igitutu cyo muri iki gihugu.

Ati ’’Bamushaka banciyeho nawe anshaho ni byinshi twaganiriye ariko icya mbere namubwiye ni ukwigirira icyizere kandi ntibazakubeshye iyo umuntu yagushatse ni uko haba hari icyo yakubonyemo. Gusa bakwiye kumva ko ahantu baje hatandukanye naho bavuye, bagashyiramo imbaraga ariko badafite ubwoba’’.

BIZIMANA ERIC

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE