Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Dufite ubushobozi bwo gutwara ibikombe bibiri uyu mwaka - Rayon Sports   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Juma nyuma yo gutsinda ikipe ya Rwamagana City FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, yatangaje ko ubu Rayon Sports ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 22, Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 48 inyuma ya APR FC nayo yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 ikagira amanota 49. Umutoza wa Rayon Sports Masudi Juma atangaza ko intego bafite ari igikombe.

Ati “ Si igikombe kimwe gusa, ubushobozi turabufite, turasaba Imana idufashe iduhe ubushobozi n’imbaraga na komite idufashe n’abafana , ubushobozi bwo gutwara ibikombe bibiri turabufite uyu mwaka”.

JPEG - 187.3 kb
Rutahizamu Kasirye Davis ukomeje gufasha Rayon Sports kwitwara neza (Foto Gentil)

Uko bigaragara APR FC na Rayon Sports nizo zihanganiye igikombe cya shampiyona. Gusa APR FC isigaje imikino 8 mu gihe Rayon Sports isigaje imikino 9.

Mu mikino yindi ya shampiyona y’umunsi wa 22 yabaye, Mukura yatsinze AS Muhanga ibitego 3-1,Kiyovu itsinda Etincelles FC ibitego 2-0, naho Police FC nyuma y’imikino 7 idatsinda ibasha gutsinda Gicumbi FC ibitego 3-0. Imikino y’umukino w’umunsi wa 23 izakomeza ejo taliki 10 na 11 Gicurasi 2016.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho

Umutoza w’igihugu cya Uganda, Milutin ’Micho’ Sredojevic yemeza ko bigoye kwakira ko basezerewe ku munota wa nyuma mu mikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” irimo kubera muri Gabon. Ikipe y’igihugu (...)

Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.