Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Disi Dieudonne nta cyizere afitiye abakinnyi b’u Rwanda mu mikino Olempike   

  Yanditswe na DUSINGIZIMANA Remy
 May 2016

 
 

Muri iki gihe amakipe y’u Rwanda mu mikino itandukanye akomeje gushaka itike yo kwitabira imikino Olimpike 2016 izaba muri Kanama 2016 i Rio de Janeiro muri Brazil, Disi Dieudonne waserukiye u Rwanda muri iyi mikino yatangarije Imvaho Nshya ko nta cyizere afitiye abakinnyi bazitabira iyi mikino.

Disi avuga ko atagereranya urwego abakinnyi b’u Rwanda bariho n’urwo yariho agikina.

Ati “Ntabwo ari impano navukanye kurusha abandi. Abanyarwanda benshi bafite impano mu Rwanda hari abafite impano benshi ariko ntibabizi ko bazifite. Ntabukangurambaga buhari bwo kubikundisha Abanyarwanda. Abanyamuryango bacu babashije kwitanga bagakundisha abanyarwanda imikino ngororamubiri , mu gihe gito haboneka benshi barenga 600 bandenze”.

JPEG - 100.9 kb
Disi Dieudonne ubwo yaserukiraga u Rwanda mu mikino Olempike 2004 mu Bugereki

Yasobanuye ko politiki y’u Rwanda y’imikino idindiza imikino ngororamubiri.

“Biragoye , ikibazo kiri muri politiki y’imikino ngororamubiri. Iyo ugiye mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri uhasanga urutonde rw’abatoza baruta ubwinshi abakinnyi. Kera byari byiza cyane imikino yo mu mashuri igikomeye ariko ubu ndayikurikirana cyane , usanga ubu yibanda mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba cyane kurenza guhera hasi nka kera”.

Disi w’imyaka 35 y’amavuko atangaza ko nta mahirwe aha abakinnyi bazahagararira u Rwanda kubera gutinda gukora imyitozo.

Ati “ Ni ukujyayo gusa. Rwose nta gishya mbona kuko hari 2 batangiye gukina mbere yanjye . Ni byiza ko bagiye gusoza babashije kwitabira imikino Olempike iruta iyindi , bose ni bakuru barengeje imyaka 30 n’indi. Rio nahakiniye inshuro 2 kuri njye nzi urwego bariho ku Isi icyo nabifuriza n’ukuzakina bakarangiza bakandikwa nk’abakinnyi bitabiriye imikino”.

Hari icyo asaba ubuyobozi

Avuga ko Politique ya siporo igomba kureka kuniga tekinike.

Ati “Bareke tekinike ikore. Ni yo mpamvu twe abatemera imiyoborere ya siporo iniga tekinike batatwemera”. Akomeza agira ati “Nta muntu waminuje mu by’imikino ngororamubiri ugikora, bose babigijeyo, abakanyujijeho bose babigijeyo”.

Akaba asaba ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (FRA) na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” ko babagarura kuko uyu mukino utagoye.

Ati “Gutegura amarushanwa n’abakinnyi ntibigoye ndetse ntibinahenze, nibongere amarushanwa”.

Disi avuga ko MINISPOC ikwiye gusaba FRA, umushinga w’igihe kirekire. Ati “ Njye sinshyigikiye gutanga amamiliyoni yo gutegura ukwezi kumwe. Nibakoregahunda y’ibikorwa n’iby’imyaka 8-6 bashake umuntu ufite ubunararibonye.Umuyobozi wa tekinike naboneka ibintu bizajya mu buryo”.

Mu minsi ishize, Disi Dieudonne yatangaje ko yiteguye gufasha abakinnyi 2 mu bagabo bazakoresha isaha 1 n’iminota 06 muri “MTN Peace Marathon” naho mu bakobwa akazafasha 2 bazakoresha isaha 1 n’iminota 18. Yavuze ko azabafasha kubashakira amarushanwa mu Bufaransa aho aba ubu.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.