Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Davis Kasirye ukinira Rayon Sports arifuzwa n’ikipe yo mu Misiri   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 July 2016

 
 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Davis Kasirye arifuzwa n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri yitwa Tanta SC.

Uretse iyi kipe yo mu Misiri, Davis Kasirye yifujwe n’amakipe abiri yo muri Oman, ikipe imwe yo muri Afurika y’Epfo ndetse n’ikipe ikomeye yo muri RDC.

Uhagarariye uyu mukinnyi, Ronald Santos Niwagiira yatangaje ko Kasirye agifite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports gusa bashobora kuganira n’iyi kipe imushaka bakaba bamurekura akayerekezamo.

Ati “ Byose birashoboka n’ubwo afite amasezerano na Rayon Sports ishobora kumurekura akaba yagenda”.

JPEG - 338.2 kb
Davis Kasirye wifuzwa n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri

Davis Kasirye yageze muri Rayon Sports muri 2015 asinya amasezerano y’imyaka 2 azarangira muri 2017. Akaba yaraciye mu makipe atandukanye muri Uganda arimo Bul FC, URA na Express.

N’ubwo uyu rutahizamu atabashije kwitwara neza akiza muri Rayon Sports, nyuma yaje kwigaragaza ndetse binatuma muri Kamena 2016 ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda ubwo yiteguraga umukino wa Botswana mu gushaka itike ya CAN 2017.

Mu ikipe ya Uganda yabashije gukina iminota 25 mu mukino wa gicuti na Zimbabwe mbere y’umukino na Botswana.

Kubera ikibazo cy’abanyamahanga bagomba kuba 3, Kasirye ntabwo yabashije gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro aho Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 kuko yari yasimbujwe Mugheni Fabrice ukina hagati.

Ni mu gihe umukino waherukaga guhuza aya makipe yari yatsinze ibitego 3 muri 4-0 Rayon Sports yatsinze APR FC.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.