Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Cristiano Ronaldo agiye kongera amasezerano muri Real Madrid   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 4 months ago

 
 

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid ukomoka muri Portugal Cristiano Ronaldo agiye kongera amasezerano muri iyi kipe azageza muri 2021.

Ikinyamakuru “AS” cyo muri Espagne kivuga ko uyu mukinnyi, wifuzwa n’amakipe menshi arimo na Manchester United, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez kugira ngo abe yahabwa indi myaka 5 muri iyi kipe.

Cristiano Ronaldo wahembwaga miliyoni 16,5 z’amapawundi ku mwaka bivuze ko niyongererwa amasezerano umushahara we ushobora kwiyongera.

JPEG - 36.8 kb
Cristiano

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro w’imyaka 31 yageze muri Real Madrid muri 2009 avuye mu ikipe ya Manchester United, amaze gukinira iyi kipe imikino 348 yatsinze ibitego 364.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika

Felicite Rwemarika, umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda (FERWAFA) ushinzwe by’umwihariko iterambere ry’umupira w’abagore aremeza ko mu gihe cy’imyaka ibiri abanyarwanda bazaba bafite ikipe (...)

Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC
Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC

Umutoza mushya wa APR FC, Jimmy Mulisa aravuga ko nyuma yo guhabwa iyi ikipe agiye kuvugurura imikinire yayo. Ayo mavugurura Mulisa ateganya ni ayo gutuma APR FC igiye kujya ikina umupira (...)

Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego
Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 ku buryo kugeza itaratsindwa umukino n’umwe ndetse ntirinjizwa igitego mu izamu ryayo, ibintu biboneka gake muri shampiyona (...)

Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze
Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC wanabaye umukinnyi w’ikirangirire w’iyi kipe, Jimmy Mulisa aratangaza ko yiteguye guha ubumenyi akanavugana n’abantu baziranye mu rwego rwo gufasha abakinnyi ba APR (...)

Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza
Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza

Mu buzima busanzwe, buri wese agira icyo ashobora kuruta ibindi ndetse akanagira n’ikintu aba afitemo intege nke. Kwimenya bigufasha mu gufata ingamba zizagenga ubuzima bwawe. Ni nako bimeze kuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.