Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

CECAFA izazamura ruhago y’abagore yari yarazimye mu karere   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 September 2016

 
 

Ku wa Gatandatu i saa yine (10h00), ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore yuriye indege yerekeza i Jinja mu Burasirazuba bwa Uganda mu mikino ihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba n’ayo hagati “CECAFA” riza gutangira kuri iki cyumweru taliki 11 Nzeli 2016 rikazasozwa taliki 20 Nzeli 2016.

Mbere yo guhaguruka yerekeza muri Uganda, Minisitiri w’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Uwacu Julienne yashyikirije ibendera iyi kipe y’u Rwanda anabasaba kuzahesha ishema igihugu.

Uko ikipe y’u Rwanda yiteguye

JPEG - 289.3 kb
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ abagore yiteguye kwitwara neza (Foto Bugingo F)

Amavubi yerekeje muri Uganda nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri by’imyiteguro ikomeye yakoreshwaga na Nyinawumuntu Grace, umutoza mukuru w’iyi kipe wungirijwe na Habimana Sostene usanzwe utoza Musanze FC.

Ibi ariko ntibikuraho ko Amavubi yari amaze imyaka 2 adakina amarushanwa ayariyo yose nyuma yo kunyagirwa na Nigeria igihangange cy’Afurika ibitego 12-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2015.

Nyinawumuntu Grace utoza iyi kipe akemeza ko kumara imyaka ibiri badakina ari ikibazo gikomeye. Yagize ati “Tumaze imyaka ibiri tudakina, birashoboka ko kumenyerana bitahita biza neza, biranashoboka ko abo tuzahangana baturusha inararibonye kuko n’ubwo twabatsindaga muri 2014, twari twarahagaze tudakina, ariko bo bakomeza kwitabira amarushanwa”.

Nyinawumuntu yumvikanisha ko intego yabo ari uguha ubutumwa abatekerezaga ko badashoboye, bakazabigeraho bitwara neza muri CECAFA. Ati “Njye n’abakobwa banjye tujyanye intego yo kwereka abatuyobora ko tutari ikipe idatanga umusaruro nk’uko bivugwa, ko natwe dushobora kwitwara neza imbere y’amahanga tugahesha igihugu cyacu ishema, kandi turashaka gutwara iyi CECAFA ngo bose babone ko dushoboye natwe”.

Iby’ibanze byo kumenya kuri iri rushanwa

Ni irushanwa rigiye kuba nyuma y’imyaka 30 kuko ryafunguwe mu 1986, ritwarwa na Zanzibar, ubundi rigahita ryibagirana risigara ari amateka. Bigaragaza ko umupira w’abagore muri aka karere utari ugifite agaciro.

Rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu birindwi byo muri aka karere bibanyijwe mu matsinda abiri. Itsinda A rigizwe na Kenya, Uganda , Burundi na Zanzibar. Naho itsinda B rikabamo Ethiopia, Tanzania n’u Rwanda.

Umukino ufungura uraza kuba kuri iki cyumweru i saa cyenda (15h00) za Kigali, Uganda ihura na Kenya mu itsinda A. Uyu mukino ukaza kubanzirizwa n’uwa Zanzibar iza gucakirarina n’u Burundi i saa saba (13h00) z’i Kigali.

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” izakina umukino wa mbere kuri uyu wa mbere taliki 12 Nzeri 2016 saa cyenda (15h00) z’i Kigali ubwo azaba ahura na Tanzania mu itsinda B.

Kuri gahunda, imikino yose izajya ibera ku kibuga cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FUFA riri i Njeru mu mujyi wa Jinja. Abasifuzi bose bazaba ari abagore naho kwinjira bibe ari ubuntu.

Biteganyijwe kandi ko amakipe azaba abiri ya mbere mu matsinda yombi azahurira muri ½ cy’iri rushanwa taliki 18 Nzeli 2016 hamenyekane amakipe azakina umukino wa nyuma taliki 20 Nzeli 2016.

Abakinnyi 20 bagiye guhagararira u Rwanda muri iyi mikino

Abanyezamu: Judith Ingabire (AS Kigali), Helene Uwizeyimana (AS Kigali) na Shamimu Nyinawumuntu (Kamonyi FC).

Myugariro: Clementine Mukamana (AS Kigali), Louise Maniraguha (Les Lionnes), Edith Umulisa (AS Kigali), Joseline Mukantaganira (Kamonyi), Alodie Kayitesi (AS Kigali), Marie Claire Uwamahoro (AS Kigali) na Djamila Abimana (Kamonyi).

Hagati: Sifa Gloria Nibagwire (AS Kigali), Albertine Mukashema (Kamonyi,) M. Jeanne Nyirahafashimana (AS Kigali), Dorothea Mukeshimana (Kamonyi), Dudja Umwariwase (AS Kigali) na Alice Kalimba (AS Kigali).

Rutahizamu: Anne Marie Ibangarye (AS Kigali), Calixte Iradukunda (Kamonyi), Liberate Nibagwire (AS Kigali) na Florence Imanizabayo (AS Kigali).

Uko andi amakipe ahagaze

Uganda: Iyi ni yo kipe ihabwa amahirwe yo kwegukana iri ruhanwa. Impamvu ya mbere ni uko ari yo kipe yo mu karere iheruka kwitabira amarushanwa mu myaka ibiri ishize. Impamvu ya kabiri ni uko izaba iri imbere y’abafana bayo.

Uganda ni iya 22 muri Afurika ikaba n’iya 129 ku rutonde rw’isi mu makipe y’abagore. Imisambikazi (Crested Cranes) igendera kuri myugariro Christine Wanyana ufite ubunararibonye n’abakinnyi nka Laki Otandeka na Zaina Namuleme.

Iyi kipe ifite abakinnyi babiri bagize umwuga ari bo Jean Peace Seninde wa Queen’s Park Rangers na Laki Otandeka ukina muri USA.

Tanzania

Ni igihugu gihabwa amahirwe kuko na cyo cyaherukaga gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu mwaka ushize. Abagore ba Twiga Stars bazaba bayobowe na Rogasian Kaijage umwe mu batoza bafite izina muri Tanzania.

Ethiopia

Ni cyo gihugu gifite umwanya mwiza mu Karere ku rutonde rwa FIFA, aho ari icya 15 muri Afurika na 105 ku isi. Iki gihugu gifite shampiyona ikomeye kizaba kigendera kuri Loza Abera.

Kenya

Iki gihugu gitegerejwe n’abatakiri bake nyuma yo kunyagira Uganda ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti uheruka kubahuriza i Kisumu mu kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Kenya izaba igendera kuri Esse Akida umwe mu barutahizamu bahagaze neza. Iyi kipe ya Kenya ifite itike y’imikino y’Afurika “Africa Women Cup of Nations 2016” izabera muri Cameroun kuva taliki 19 Ugushyingo kugeza 03 Ukuboza 2016.

Burundi
Nta byinshi abantu bakwitega ku Burundi cyane ko ari ryo rushanwa rya mbere iki gihugu kigiye gukina.

Zanzibar

Ni yo kipe yatwaye irushanwa ku nshuro imwe rukumbi ryabaye. Gusa nabwo nta byinshi umuntu yakwitega kuri iki gihugu.

 

Comments

 
 
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze

Intumwa y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA”, Daniel Krebs, ushinzwe ibijyanye n’ibikoresho na gahunda y’ibikorwa bibyara inyungu yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Ishyirahamwe ry’umupira (...)

Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro
Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagurumu Rwanda “FERWAFA” buravuga ko butishimiye imyitwarire y’amakipe atatu yananiwe kumenyekanisha imisoro y’imyenda abereyemo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (...)

Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.