Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

CAN U-20: Amavubi yanganyije na Uganda   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 April 2016

 
 

Ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 yanganyije na Uganda igitego 1-1 mu mukino ubanza mu rwego rwo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ejo hashize taliki 02 Mata 2016, Amavubi U-20 yakinnye umukino mwiza ndetse ku munota wa 18 Itangishaka Blaise atsinda igitego cya mbere ku mupira mwiza yari aherejwe na Nshuti Dominique Savio.

Ku munota wa 34 Lubega Edrisa yaje gusiga ba myugariro b’Amavubi U-20 aha akaba yacitse Ndikumana Ewing usanzwe ukinira Etincelles FC maze atsinda igitego cyo kwishyura.

JPEG - 410.7 kb
Abakinnyi b’Amavubi U-20 bagerageje gushaka igitego ariko ba myugariro n’umunyezamu wa Uganda U-20 bababera ibamba (Foto James R)

Mu gice cya kabiri ku munota wa 64, umunyezamu Uganda U-20, Keni Saidi yaje gukorera ikosa kuri Itangishaka Blaise maze ahabwa ikarita itukura. Nyuma ni bwo Amavubi yashyizemo ingufu arasatira ariko birangira atabonye igitego cy’intsinzi.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Uganda U-20, Keefa Kisaala yatangaje ko bakinnye n’ikipe iri hamwe kandi yakiniye mu rugo. Yakomeje avuga ko umusaruro abonye awishimiye kuko bafite umukino wo kwishyura uzabera muri Uganda aho azaba yagaruye bamwe mu bakinnyi batabonetse kuko bari bagiye muri gahunda y’amashuri.

Umutoza w’Amavubi U-20, Kayiranga Baptista yavuze ko atishimye kuko kunganyiriza mu rugo izajya gukina umukino wo kwishyura hanze atari byiza, gusa yashimye uko abakinnyi bitwaye.

Ati “ Abakinnyi twakinishije ni abakinnyi bisanze bagomba kubanzamo kubera ibibazo mwese muzi twagize ariko bitwaye neza bakina batuje, n’ubwo tudatsinze bakinnye neza”. Uyu mutoza yavuze ko atarabura abakinnyi yatangiranye yumvaga Uganda idashobora kumutsindira i Kigali.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kampala

Taliki 23 Mata 2016 ni bwo hazaba umukino wo kwishyura uzabera i Kampala muri Uganda.

Umutoza Kayiranga atangaza ko yifuza kugira byinshi akosora. Ati “ Nzakosora ibijyanye n’imbaraga kuko mwabonye ko igitego twatsinzwe ni imbaraga mu kwiruka. Ikindi ni uburyo bwo guhagarara mu kibuga no guhindura mu mutwe uburyo bamenya ko bagiye gusatira cyangwa kugarira”.

Umutoza wa Uganda, Kisaala we yavuze ko yizeye kuzitwara neza kuko azaba akinira mu rugo kandi hari n’abakinnyi be azaba yagaruye.

Ikipe izakomeza hagati y’Amavubi na Uganda izahura na Misiri mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN U-20.

 

Comments

 
 
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.