Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

CAN U-20: Amavubi yagiye mu Misiri   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 yaraye ihagurutse mu Rwanda yerekeza i Cairo mu Misiri aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Misiri mu gushaka itike ya CAN 2017 izabera muri Zambia kuva taliki 26 Gashyantare kugeza 12 Werurwe 2017.

Biragoye kuba Amavubi U-20 yasezerera Misiri kuko yatsindiye mu Rwanda igitego 1-0 bivuze ko bisaba aba basore gutsinda nibura ibitego 2-0 kugira ngo bakomeze.

Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu taliki 10 Kamena 2016 kuri Cairo International Stadium saa tatu n’iminota 45 akaba ari isaha imwe no mu Rwanda.

JPEG - 306 kb
Abakinnyi b’Amavubi U-20 ubwo bari ku kibuga cy’indege berekeje mu Misiri (Foto Bugingo F)

Mu bakinnyi 18, umutoza Kayiranga yajyanye, harimo Itangishaka Blaise ukinira Marines FC utarakinnye umukino ubanza kubera imvune na Niyonkuru Amani myugariro wa Bugesera FC wari ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Mbere yo guhaguruka, umutoza Kayiranga yatangaje ko bishimiye ko aba bakinnyi bagarutse.Yakomeje avuga ko ukurikije imyitozo bakoze afite icyizere.

Ati “Igitego kimwe Misiri yadutsindiye hano, uko babikoze bikemera ahatari iwabo ni ko natwe twabikora hariya tugatsinda”.

Avuga ko kuba umukino uzaba mu masaha y’ijoro bitabateye impungenge, Kayiranga yavuze ko FERWAFA na MINISPOC babafashije bagakora inshuro 2 ku matara.

Kayiranga yavuze ko Misiri ifite ubusatirizi bukomeye ariko ko muri ba myugariro idakomeye cyane ku buryo bayishyizeho igitutu bayitsinda igitego.

Kapiteni Nshuti Savio nawe yemeje ko abakinnyi bagenzi be bemeza ko n’amakosa bakoze mu mukino ubanza bagerageje kuyakosora.
Ati “Intego ni intsinzi. Misiri ntabwo ikomeye mu bwugarizi tumaze iminsi twitoza gusatira cyane nitubikora tuzabatsinda”.

Abakinnyi 18 berekeje mu Misiri

Abanyezamu: Nzeyurwanda Jimmy (Isonga FC) na Hategikimana Bonheur (Kiyovu)

Myugariro: Ndikumana Patrick (Rwamagana City), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare FC), Nsabimana Aimable (Marines FC) na Niyonkuru Aman (Bugesera FC).

Hagati: Muhire Kevin, Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Ngabo Mucyo Fred (AS Muhanga), Ntwari Jacques (Bugesera FC) na Ntirushwa Aime (Interforce FC).

Rutahizamu: Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Bugesera FC), Itangishaka Blaise (Marines FC), Yamini Salum (Kiyovu), Niyibizi Vedaste (Sunrise FC) na Usabimana Olivier (Marines FC).

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.