Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

CAN U-20: Amavubi nta cyizere afite cyo gusezerera Misiri   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Umutoza w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, Kayiranga Baptiste, yatangaje ko bigoye kuba yasezerera ikipe ya Misiri mu mukino na Misiri mu rwego rwo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017 uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo taliki 22Gicurasi 2016.

Ejo hashize, Amavubi U-20 yakinnye umukino wa gicuti na Pepiniere yo mu cyiciro cya kabiri, umukino urangira batsinze ibitego 2-0.

Umutoza Kayiranga yavuze ko urebye uko ikipe y’u Rwanda yazamutse muri iki cyiciro itsinze ikirego, ukareba n’uko batunguwe mu cyumweru kimwe ko bagomba gukina na Misiri bigoye kwizera intsinzi ariko ko mu kibuga byose bishoboka.

JPEG - 310.6 kb
Umutoza w’Amavubi U-20, Kayiranga abwira abakinnyi bimwe mu byo bagomba gukora ubwo bari basoje umukino wa gicuti na Pepiniere (Foto Bugingo F)

Kapiteni w’Amavubi U-20, Nshuti Dominique Savio yatangaje ko bishimiye gukomeza muri iki cyiciro, avuga ko barimo kwitegura kandi intego bafite ari ugutsinda.

Ati “Kuko umukino ubanza tugiye gukinira mu rugo turashaka gutsinda kugira ngo tuzajya mu mukino wo kwishyura dufite impamba”.

Nshuti avuga ko ikipe imeze neza abakinnyi bose bameze neza uretse ko kubera ko hari n’abakina mu makipe yabo usanga n’umunaniro uzamo.

Umutoza Kayiranga avuga ko uyu munsi ari bwo aza kuba afite abakinnyi bose kuko hari abaraye bakinnye imikino ya shampiyona mu makipe yabo. Akaba ari bwo aza kubona byibura ikipe yazakinisha ku mukino wa Misiri.

Misiri iragera mu Rwanda uyu munsi

Hatagize igihinduka, ikipe ya Misiri iragera mu Rwanda uyu munsi taliki 19 Gicurasi 2016, izakine n’Amavubi U-20 taliki 22 Gicurasi 2016 naho umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri taliki 10,11 cyangwa 12 Kamena 2016. Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Misiri izahura n’izatsinda hagati ya Gabon na Angola mu cyiciro cya nyuma aho izatsinda izabona itike ya CAN U-20.

Amavubi U-20 yakomeje muri iki cyiciro cya kabiri nyuma yo guhanwa kwa Uganda kubera gukoresha umukinnyi ufite ibyangombwa bibusanye. Uganda ikaba yari yasezereye Amavubi ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.