Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

CAN U-20: Abakinnyi b’Amavubi biyongereye hitegurwa umukino wa Uganda   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 April 2016

 
 

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura igomba gukina na Uganda mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya CAN U-20 izabera muri Zambia kuva taliki 26 Gashyantare kugeza 12 Werurwe 2016.

Amavubi yongeye abakinnyi 2 ku bari bakinnye umukino ubanza wabereye mu Rwanda taliki 02 Mata 2016 aho aya makipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Aba bakinnyi bongewemo nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda harimo rutahizamu Iradukunda Laurent ukinira ikipe ya Vipers yo muri Uganda ndetse na Niyibizi Vedaste ukinira Sunrise FC.

Iyi kipe yatangiye umwiherero ku Cyumweru taliki 17 Mata 2016, ejo hashize ku wa Mbere akaba ari bwo batangiye imyitozo bari bahawe uko ari abakinnyi 26 bazatorwamo 18 bazerekeza i Kampala muri Uganda.

JPEG - 404.6 kb
Amavubi U-20 yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura na Uganda (Foto Bugingo F)

Amavubi azahaguruka mu Rwanda ku wa Kane taliki 21 Mata 2016 akine na Uganda U-20 ku wa Gatandatu taliki 23 Mata 2016, umukino uzabera kuri Nelson Mandela National Stadium i Namboole.

Mu mukino ubanza Amavubi U-20 yanganyije na Uganda U-20 igitego 1-1 cyatsinzwe na Itangishaka Blaise ku ruhande rw’u Rwanda na Edrisa Lubega ku ruhande rwa Uganda. Nyuma y’umukino wo kwishyura ikipe izakomeza izahura na Misiri mu cyiciro cya kabiri cyo gushaka itike.

Abakinnyi b’Amavubi U-20 bari mu myitozo

Abanyezamu: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (Isonga), Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu) na Ahishakiye Heritier (Bugesera FC).

Myugariro: Ndikumana Patrick (Rwamagana City FC), Niyonkuru Aman (Bugesera FC), Mutsinzi Ange (AS Muhanga), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Mitima Isaac (Etoile de l’est), Mutangana Derrick (Rwamagana City FC), Niyigena Abdoukarim (Kirehe FC), Ntakirutimana Jean de Dieu (Pepiniere), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare FC), Ruboneka Jean Bosco (Etoile de l’est), Ngabo Mucyo Fredy (AS Muhanga) na Nsabimana Aimable(Marines FC).

Hagati: Itangishaka Blaise (Marines FC), Bonane Janvier (Isonga FC), Yamini Salum (SC Kiyovu ), Ntirushwa Aime (Interforce), Nshuti Savio Dominique, Muhire Kevin na Manishimwe Jabel (Rayon Sports).

Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Academy), Niyongira Danny (Interforce FC), Biramahire Abeddy (Bugesera FC), Longalonga Prince (Pepiniere FC), Niyibizi Vedaste (Sunrise Fc) na Iradukunda Laurent (Vipers -Uganda).

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.