Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Bukera Valery yanikiye abandi muri “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016”   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 August 2016

 
 

Bukera Valery 1h1’56, Rudy Cantanhede 1h2’28
Muna Singh 1h2’29, Hassan Alwi 1h5’55, Roshanali Mohamed 1h9’9

Bukera Valery afatanyije na Nital Khetia, bo mu Burundi batwaye imodoka ya Subaru Impreza nibo baza imbere muri shampiyona nyafurika mu gusiganwa ku mamodoka ya “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016”iri kubera mu Rwanda.

Bukera ari ku mwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa kabiri w’iri siganwa rimaze gukinwa kuri kilometelo 123, 64 akoresheje isaha 1 umunota 1 n’amasegonda 56 mu gihe Rudy Cantanhede uri ku mwanya wa kabiri amaze gukoresha isaha 1iminota 2 n’amasegonda28.

JPEG - 245.1 kb
Umurundi Bukera (ibumoso)

Mu bakinnyi 7 bahagarariye u Rwanda, Gakwaya Jean Claude afatanije na Mugabo Jean Claude nibo baza hafi aho bari ku mwanya wa 6 bamaze gukoresha isaha 1 iminota 9 n’amasegonda 40.

Mu isiganwa ryabaye uyu munsi taliki 13 Kanama 2016 I Bugesera mu ntara y’ Iburasirazuba mu basiganwa 23 haje kuvamo abasiganwa 7 kubera ibibazo by’imodoka .

Rwanda Mountain Gorilla Rally izakomeza ku munsi w’ejo taliki 14 Kanama 2016 ari nabwo izasozwa aho bazasiganwa urugendo rwa Nyamata-Rilima(25.23 Km) bazakora inshuro ebyiri, Bwibikara-Ramiro(9.50Km) inshuro ebyiri, Bwibikara-Ramiro (9.50 Km),Umujyi wa Nyamata (4.53 Km) bazasoza bakora inshuro ebyiri.

Umukinnyi uzegukana iyi shampiyona nyafurika irimo gukinwa ku nshuro ya 5, azabona amanota 25 bimuheshe kuzamuka ku rutonde rw’amarushanwa y’amamodoka muri Afurika.

JPEG - 96 kb
Bukera Valery, ari gusuzumisha imodoka ye mbere yo gusiganwa
 

Comments

 
 
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.