Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Bokota ntiyishimiye imikinire ye muri iki gihe   

  Yanditswe na MURENGERANTWARI Dominique
 April 2016

 
 

Rutahizamu w’ikipe ya AS Muhanga, Bokota Labama, atangaza ko mu mikino ibiri ya shampiyona amaze gukina ataragaruka ku rwego rw’imikinire yifuza.

Muri iyo mikino harimo intsinzi y’ibitego 4-1 mu mukino batsinzemo Amagaju ndetse no kunganya na Espoir FC 0-0.

Nyuma y’umukino AS Muhanga yatsinzemo Amagaju ibitego 4-1, Bokota yatangaje ko ataranyurwa n’urwego ariho rw’imikinire harimo no kudatsinda ibitego.

JPEG - 36.9 kb
Bokota Labama

N’ubwo atabona umusaruro uko abyifuza, yatangaje ko yashimishijwe no kugira uruhare kugira ngo bagenzi be batsinde.

Ati “Ntabwo nishimiye uko ndimo gukina kubera ntaratsinda ibitego ariko nanone nshimishijwe no gufasha bagenzi banjye gutsinda Amagaju FC”.

Bokota kandi yahakanye yivuye inyuma ko amasezerano ye avuga ko azajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 buri uko atsinze igitego.

N’ubwo atabonye igitego muri 4-1 batsinze ikipe y’Amagaju, Bokota yagize uruhare rukomeye kugira ngo AS Muhanga ibone iyo ntsinzi.

Bokota ni we wakoreweho ikosa ku munota wa 40 n’umunyezamu Rukundo Prothogene wahise anahabwa ikarita y’umutuku. Bityo AS Muhanga ihita ibona icyuho ku ikipe y’Amagaju yakinaga ari abakinnyi 10.

Umutoza wa AS Muhanga, Rutayisire Edouard atangaza ko komite n’Akarere ka Muhanga nibubahiriza ibyo biyemeje ku bijyanye n’amikoro nta kabuza ikipe ya AS Muhanga mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izitwara neza kuko ifite abakinnyi bakuze bazi icyo gukora.

 

Comments

 
 
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.