Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Beach Volleyball: U Rwanda rwabonye itike ya shampiyona y’Isi   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 April 2016

 
 

Ikipe ya Misiri mu bagore bakina Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball” ni yo yaraye ibonye itike yo kuzahagararira Afurika mu mikino Olempike 2016 nyuma yo gutsinda ikipe y’u Rwanda ku mukino wa nyuma mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike 2016 “Women African Beach Vollyeball Olympic Qualifiers 2016”.

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda B hamwe na Misiri, Mozambique, Maroc na Namibia. Aya makipe yose yarayatsinze izamuka iyoboye itsinda B, Misiri iba iya kabiri. Ikipe y’u Rwanda yasezereye muri ½ ikipe ya Mauritius ari nayo yari yaserukiye Afurika mu mikino Olempike iheruka ya 2012.

JPEG - 62.9 kb
Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri n’itike y’igikombe cy’Isi

Amahirwe ntabwo yasekeye iyi kipe y’u Rwanda ngo yongere gutsinda Misiri nk’uko byari byagenze mu mikino yo mu matsinda. Misiri A yatsinze Rwanda B amaseti 2-0 (21-14 na 21-17), Rwanda A yatsinze Misiri 2 amaseti 2-0 (21-9 na 21-18) naho umukino wa kamarampaka, Misiri itsinda u Rwanda amaseti 2-0 (21-19) na (21-9).

Ikipe y’u Rwanda na Nigeria yegukanye umwanya wa 3 zizitabira shampiyona y’isi nayo izatanga itike y’imikino Olempike 2016 “FIVB World Olympics qualification 2016”.

JPEG - 58.5 kb
Misiri yegukanye umwanya wa mbere n’itike y’imikino Olempike 2016

Nyuma yo gusoza iri rushanwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria , Kamanzi Stanislas yakiriye ikipe y’u Rwanda abashimira uburyo bitwaye. Anemeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha bakitabira shampiyona y’isi. Yasoje ashimira cyane aba bakinnyi ndetse n’abatoza ku ishema bahesheje igihugu cy’u Rwanda.

JPEG - 51.7 kb
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Kamanzi yakira ikipe

Iyi mikino yaberaga Abuja muri Nigeria, yatangiye taliki 14 isozwa ejo hashije taliki 17 Mata 2016. Yitabiriwe n’amakipe 10 ari yo Nigeria, Mauritius, Sierra Leone, Gambia na Ghana mu itsinda A na Misiri, Mozambique, Maroc, Namibia n’u Rwanda mu itsinda B. Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Mutatsimpundu Denyse ufatanya na Nzayisenga Charlotte ndetse na Mukantambara Seraphine ufatanya na Hakizimana Judith.

JPEG - 52.9 kb
Nigeria yegukanye umwanya wa 3
 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.