Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Beach Volleyball: U Rwanda n’ibindi bihugu 12 bizahatanira itike y’imikino Olempike 2016   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda mu bagore bakina Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball” iburiye itike yo kuzitabira imikino Olempike 2016 itsinzwe na Misiri ku mukino wa nyuma, ikipe y’abahungu iri mu myiteguro yo kwitabira imikino ya nyuma mu gushaka itike “African Beach Volleyball Men’s Nations Cup Qualifications 2016”.

Nk’uko tubikesha Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika “CAVB” amakipe 12 ni yo azitabira iri rushanwa rizabera muri Tunizia kuva taliki 03-09 Gicurasi 2016.

Aya makipe ni Tunizia izakira, u Rwanda, Burundi, Gambia, Kenya, Maroc, Cote d’Ivoire, Ghana, Angola, Sierre Leone, Mozambique na Misiri. Ikipe izegukana iri rushanwa ni yo izitabira imikino Olempike 2016.

JPEG - 53.5 kb
Ntagengwa Olivier (iburyo) na Ndamukunda Flavien bamwe mu bazaserukira u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike 2016 muri Volleyball yo ku mucanga

Abakinnyi b’u Rwanda bari kwitegura

Abakinnyi 5 bari mu myitozo ni Ntagengwa Olivier, Kavalo Patrick, Ndamukunda Flavien, Kwizera Pierre Marshal na Ndahimana Ouzziel. Ikipe y’u Rwanda izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tunizia taliki 01 Gicurasi 2016.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.