Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagabo igiye gushaka itike y’imikino Olempike 2016   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 April 2016

 
 

Nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda mu bagore bakina Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball” iburiye itike yo kuzitabira imikino Olempike 2016 aho yatsinzwe na Misiri ku mukino wa nyuma, ubu ikipe y’abagabo na yo yatangiye imyiteguro yo kwitabira imikino ya nyuma yo gushaka itike.

Iyo mikino izabera muri Tunizia kuva taliki 03 kugeza 09 Gicurasi 2016. Ikipe y’u Rwanda yatangiye imyitozo ejo hashize taliki 20 Mata 2016, ikaba izahaguruka mu Rwanda taliki 01 Gicurasi 2016 yerekeza muri Tunizia.

Abakinnyi bari mu myitozo ni Ntagengwa Olivier, Kavalo Patrick, Ndamukunda Flavien, Kwizera Pierre Marshal na Ndahimana Ouzziel.

JPEG - 53.5 kb
Ntagengwa Olivier (iburyo) na Ndamukunda Flavien bamwe mu bazaserukira u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike 2016 muri Volleyball yo ku mucanga

Mu mikino y’Afurika iheruka kubera muri Congo Brazza “All Africa Games 2015”, ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Ntagengwa Olivier afatanyije na Ndamukunda Flavien begukanye umwanya wa 3.

Ikipe y’u Rwanda izahura n’amakipe akomeye muri Afurika arimo Misiri, Angola, Tunizia, Kenya, Ghana, Sierra Leone, Mozambique, Burundi, Gambia, Maroc na Cote d’Ivoire.

Ikipe izaba iya mbere ni yo izabona itike naho ikipe ya kabiri n’iya 3 zizahure n’andi makipe yo ku yindi migabane “FIVB World Olympics qualification 2016”, bityo 2 za mbere na zo zibone itike.

 

Comments

 
 
 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye
Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo hagati mu mikino ibanza ya 2016-2017 ryaraye rifunze hano mu Rwanda. Nk’ibisanzwe ni isoko rititabiriwe cyane nk’iryo muri Nyakanga 2016, amwe mu makipe (...)

APR FC yerekeje muri Zambia
APR FC yerekeje muri Zambia

Ikipe ya APR FC yageze i Lusaka muri Zambia mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 09 Gashyantare 2017 aho yagiye gukina n’ikipe ya Zanaco FC mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (...)

Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia
Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mulisa Jimmy atangaza ko biteguye kujya muri Zambia bakitwara neza bakabona intsinzi. Zanaco FC yo muri Zambia izahura na APR FC mu mikino y’Afurika y’amakipe (...)

Musanze FC yirukanye abakinnyi bane
Musanze FC yirukanye abakinnyi bane

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze bwamaze kwirukana abakinnyi bane batitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona. Abo ni Hategekimana Bonaventure Gangi wasezerewe ku mpamvu z’uburwayi amaranye iminsi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.