Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda ishobora kubona itike y’imikino Olempike 2016   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 April 2016

 
 

Ikipe y’u Rwanda mu bagore bakina Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball” ejo taliki 17 Mata 2016 izakina umukino wa nyuma na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike 2016 “Women African Beach Vollyeball Olympic Qualifiers 2016”.

Iyi kipe y’u Rwanda igizwe na Mutatsimpundu Denyse ufatanya na Nzayisenga Charlotte ndetse na Mukantambara Seraphine ufatanya na Hakizimana Judith yari mu itsinda B hamwe na Misiri ndetse bakaba bari batsinze Misiri mu mikino y’amajojora.

U Rwanda nirwitwara neza ikongera gutsinda Misiri izaba yanditse amateka kuko ni ubwa mbere ikipe y’u Rwanda izaba ibonye itike y’imikino Olempike.

JPEG - 54.7 kb
Ikipe y’u Rwanda na Misiri zizakina umukino wa nyuma

Uko ikipe y’u Rwanda yazamutse

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda B hamwe na Mozambique, Maroc, Misiri na Namibia. Ikipe y’u Rwanda A (Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte) batsinze Mozambique B amaseti 2-0 (21-6 na 21-13) naho Mozambique A itsinda Rwanda B (Mukantambara Seraphine na Hakizimana Judith) amaseti 2-0 (21-18 na 21-19).

Iyo ikipe imwe itsinzwe indi igatsinda hakinwa undi mukino wa kamarampaka (Golden Match) bahagitamo ikipe zihura. Aha Rwanda A yahise ihura na Mozambique A maze ikipe y’u Rwanda itsinda Mozambique amaseti 2-1 (18-21,21-07 na na 17-15).

Umukino wa kabiri, Rwanda A yatsinze Misiri B amaseti 2-0 (21-11 na 22-20) naho Rwanda B itsindwa na Misiri B amaseti 2-0 (21-6,25-23). Umukino wa kamarampaka, Rwanda A itsinda Misiri A amaseti 2-0 (21-17 na 21-17).

Ikipe y’u Rwanda ku mukino wa 3 yitwaye neza itsinda Maroc. Rwanda B yatsinze Maroc A amaseti 2-0 (21-14 na 21-18) naho Rwanda A itsinda Maroc B amaseti 2-0 (21-13 na 21-16).

JPEG - 40.2 kb
Uhereye ibumoso ni Rwanda A (Mutatsimpundu na Nzayisenga) naho Rwanda B ni Hakizimana na Mukantabana

Umukino wa nyuma mu itsinda, Rwanda B yatsinzwe na Namibia A amaseti 2-1 (19-21, 21-19 na 15-5), Rwanda A itsinda Namibia B amaseti 2-0 (21-12 na 21-19), umukino wa kamarampaka, Rwanda B itsinda Nambia 1 amaseti 2-0 (21-6 na 21-9).

Gutsinda iyi mikino yose byaheshaga ikipe y’u Rwanda kuzamuka iyoboye itsinda B. Muri ½ yahuye na Mauritius yari muitsinda A akaba ari nayo yarifite igikombe cy’Afurika maze Rwanda A itsinda Mauritius B amaseti 2-0 (21-5 na 21-11) naho Rwanda B itsinda Mauritius A amaseti 2-0 (21-15 na 21-8). Ikipe ya Misiri nayo isezereye Nigeria muri ½.

Aya makipe agiye guhura, u Rwanda na Misiri izatsinda ni yo izahita ibona itike yo guhagararira Afurika mu mikino Olempike 2016 izabera i Rio muri Brazil kuva taliki 05-21 Kanama 2016. Ikipe ya Mauritius na Nigeria yakiriye iyi mikino nazo zigomba guhatanira umwanya wa 3.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.