Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda iri muri Nigeria gushaka itike ya Olempike 2016   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 April 2016

 
 

Ikipe y’igihugu y’abagore bakina Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball” iri muri Nigeria aho yitabiriye imikino ya Afurika yo gushaka itike y’imikino ya Olempike 2016 “Women African Beach Vollyeball Olympic Qualifiers 2016”.

Iyo kipe yerekeje muri Nigeria taliki 12 Mata 2016, igizwe na Mutatsimpundu Denyse ufatanya na Nzayisenga Charlotte ndetse na Mukantambara Seraphine ufatanya na Hakizimana Judith.

Uyu munsi taliki 13 Mata 2016 hateganyijwe inama ya tekinike iza kwemeza uko amakipe azagenda ahura mu matsinda mu mikino izatangira ejo taliki 14 Mata 2016.

JPEG - 61.1 kb
Abakinnyi b’u Rwanda mu myitozo ubwo bari bakigera muri Nigeria

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Kenya, Sierra Leone, Maroc, Ghana na Namibia. Naho itsinda A ririmo Nigeria, Mozambique, Mauritius, Misiri, Gambia na Burkina Faso.

Nyuma y’imikino yo mu matsinda hazabaho imikino ya ¼ , ½, umukino wa nyuma ndetse n’uw’umwanya wa 3 kuko ikipe ya mbere izabona itike yo guhagararira Afurika mu mikino Olempike 2016 naho amakipe 2 (iya 2 n’iya 3) zihagararire Afurika muri shampiyona y’Isi.

Mbere y’uko iyi kipe yerekeza muri Nigeria, kapiteni wayo Nzayisenga Charlotte yatangarije Imvaho Nshya ko gahunda bafite ari ugushaka umwanya wa mbere. Gusa avuga ko bagomba gukora cyane kuko amakipe ari hariya yose akomeye.

 

Comments

 
 
Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro
Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagurumu Rwanda “FERWAFA” buravuga ko butishimiye imyitwarire y’amakipe atatu yananiwe kumenyekanisha imisoro y’imyenda abereyemo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (...)

Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.