Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Basketball: Ikipe y’u Rwanda U-18 igiye kwerekeza muri USA   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 May 2016

 
 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu bagabo iri mu myiteguro yo kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu mwiherero wo kwitegura imikino ya Afurika mu batarengeje imyaka 18 “2016 FIBA Africa U-18 Championship for Men” izabera mu Rwanda mu mpera za Nyakanga 2016.

N’ubwo iyi kipe ikirimo gukina imikino ya shampiyona, iri no gukora imyitozo rusange yitegura uyu mwiherero yatumiwemo n’umujyi wa Arizona wo muri Amerika.

Muri uwo mwiherero uzaba guhera taliki 18 kugera taliki 22 Gicurasi 2016 biteganyijwe ko bazakina imikino ya gicuti n’ibihugu birimo Mali, Cameroun n’ikipe ya U-18 y’umujyi wa Arizona.

JPEG - 255.8 kb
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda U-18 bitegura kujya muri Amerika mu mikino ya gicuti

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Mutokambali Moise yavuze ko uyu mwiherero bagiye kujyamo uzabafasha gukomeza kumenyereza abakinnyi no kuzamura urwego rw’imikinire.

Ati “Uyu mwiherero ni umwanya mwiza wo gupima urwego turiho ugereranije n’urwego nyakuri rw’amakipe tuzahura”.

Mutokambali yakomeje avuga ko uretse kuba bamaze kugera ku rwego rwiza bakesha gukina muri shampiyona, kuba bagiye guhura n’aya makipe yo hanze bizabongerera imyitozo ndetse n’ubunararibonye.

Ati “Iyo witegura amarushanwa ukenera imikino ya gicuti muri rusange twakinaga n’amakipe yo muri shampiyona atari ku rwego nyirizina rw’amakipe y’ibihugu ya U-18, kuba tugiye guhura n’ikipe y’igihugu ya Mali ari nayo yakiriye amarushanwa ya Afrobasket y’ubushize ndetse yarangirije ku mwanya wa kabiri nyuma ya Misiri, iya Cameroun no kuba harimo ikipe ya Arizona ya U-18 by’umwihariko ari naho umukino wa Basketball ukomoka gukina nabo n’indi ntambwe ikomeye”.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mutabazi Richard yavuze ko uretse kuba iyi kipe ikina muri shampiyona kugira ngo imenyere amarushanwa, basabye uyu mwiherero mu rwego gupima urwego bariho ugereranije n’amakipe y’ibindi bihugu bari ku kigero kimwe.

Yongeyeho ko uyu mwiherero uzafasha umutoza w’iyi kipe Mutokambali Moise kuba yagera ku ntego yihaye yo kugeza iyi kipe ku nshuro ya mbere muri ½ cy’iyi mikino ya Afurika.

Imikino ya Afurika mu batarengeje imyaka 18 yaherukaga ubera mu Rwanda muri 2010, aho Misiri yegukanye igikombe naho ikipe y’u Rwanda iza ku mwanya wa 6 mu makipe yari yitabiriye.

Ikipe y’u Rwanda U-18 izasoza imikino ya shampiyona ku wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2016 ikina na UGB yerekeze muri Amerika taliki ya 16 Gicurasi 2016.

 

Comments

 
 
Dusigaje byibura gutsinda imikino itandatu tugatwara igikombe-Masudi
Dusigaje byibura gutsinda imikino itandatu tugatwara igikombe-Masudi

Nyuma gutsinda Sunrise FC mu mukino w’ikirarane ibitego 3-1, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 52 ishyiraho ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayp na APR FC iri ku (...)

Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze

Intumwa y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA”, Daniel Krebs, ushinzwe ibijyanye n’ibikoresho na gahunda y’ibikorwa bibyara inyungu yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Ishyirahamwe ry’umupira (...)

Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro
Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagurumu Rwanda “FERWAFA” buravuga ko butishimiye imyitwarire y’amakipe atatu yananiwe kumenyekanisha imisoro y’imyenda abereyemo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (...)

Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.