2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: Ikipe y’u Rwanda U-16 mu bakobwa ntikitabiriye imikino y’Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-21 08:10:55

 
Share on:
 
Yasuwe:70
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda U-16 mu bakobwa mu mukino wa Basketball ntikitabiriye imikino y’Afurika “FIBA Africa Under-16 Championship for Women 2017” aho yari yahawe ubutumire bwo kwitabira iyi mikino izabera muri Mozambique kuva tariki 4-12 Kanama 2017.

Iyi kipe y’igihugu y’abakobwa U-16 yahawe ubu butumire nyuma y’uko itari yabashije kubona iyi tike mu mikino y’Akarere ka 5 “2017 FIBA Africa Zone V Championships” yabereye i Mombasa muri Kenya muri Kamena 2017 aho yasoje iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Misiri.

Umujyanama mu bya tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu, Habimana Claudette Mugwaneza yatangarije Imvaho Nshya ko iyi kipe itazitabira iyi mikino y’Afurika.

JPEG - 232.3 kb
Umujyanama mu bya tekinike muri FERWABA akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’abakobwa U-16, Habimana Claudette Mugwaneza

Avuga ko ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2017 ari bwo bashyikirijwe ibaruwa bandikiwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco “MINISPOC” ibamenyesha ko nta nkunga bazahabwa kugira ngo bitabire iyi mikino y’Afurika kubera ko batizeye uko izitwara.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri “MINISPOC”, Bugingo Emmanuel avuga ko iyi kipe y’igihugu y’Abakobwa nta tike yo kwitabira iyi mikino y’Afurika yabonye, ko bigoye kugira icyizere ko hari icyo bakora muri iyi mikino mu gihe ntacyo bakoze mu rwego rw’akarere.

Yemeza ko ubutumire iyo umuntu agutumiye ujyayo cyangwa ntujyeyo.

Ati “Niba baragiye gukina i Mombasa basaza babo babona itike bayikoreye, bashiki babo barayibura hanyuma barabatumira, ariko niba barayiburiye mu karere, icyo batashoboye mu rwego rw’akarere, mu rwego rw’Afurika nta bwo aribwo bazagira icyo bashobora”.

Bugingo Emmanuel akomeza avuga ko gahunda ihari barimo kurebera hamwe na FERWABA uko aya makipe yabanza akitegura bagashyiraho amarushanwa y’icyo cyiciro cy’iyo myaka kidasanzwe gihari ahamya ko ari na cyo cyagoye basaza babo bitabiriye iyi mikino y’Afurika irimo kubera muri Mauritius.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE